Gicumbi: Life Link Rwanda ikomeje kuba umusingi mu guteza imbere uburezi mu batishoboye

Umuryango wa gikirisitu Life Link Rwanda ukomeje gukora ibikorwa bizamura iterambere n’imibereho y’abatuye akarere ka Gicumbi, birimo kwigisha abana bakomoka mu miryango itishoboye. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 06 Nyakanga abana 24 basoje amashuri y’inshuke mu kigo cyashinzwe n’uwo muryango cyitwa Icyizere Academy.

Perezida w’Inama y’ababyeyi barerera ku kigo cya Icyizere Academy Mukamugisha Marie Rose. Yashimiye Life Link Rwanda yabegereje ishuri mu murenge wa Byumba, mu kagari ka Gacurabwenge, mu mudugudu wa Gashirwe, rikomeje kujijura abana babo.

Yagize ati: “Ntakindi navuga uretse kubashimira. Ni ishimwe rikomeye kuba abana bacu barabakuye mu rugo bakaza hano kubajijura. Mbese navuga ko babakuye mu mwijima babashyira ku itara”.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Gicumbi, Uwamahoro Donathila, yavuze ko ibikorwa bya Life Link Rwanda byo guteza imbere uburezi bisanzwe biri muri gahunda za Leta, asaba ko bakwagura imbibi bagakomereza no mu y’indi mirenge igize akarere ka Gicumbi.

“Ubundi umuryango nyarwanda ushingiye mu guha uburere bwiza umwana. Ibyo barimo gukora turabibashimiye. Bakomeze bakore bashinge imizi ubundi bakomereze no mu y’indi mirenge kugira ngo bakomeza guha uburezi buboneye abana b’u Rwanda”.

Perezida wa Life Link Rwanda, Habimana Gilbert, aravuga ko bahisemo guha uburezi abana kugirango babe umusingi wo kubaka umuryango mwiza w’ejo hazaza ndetse barimo gukora ibishoboka byose ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo basakaze ibi bikorwa ahandi.

Ati” :Turanezerewe kuba dukorera hano mu murenge wa Byumba. Kuba twaratangiriye hano ishuri ry’inshuke ni ukugirango twubake umwana ufite isuku n’uburere kandi tugafasha n’umubyeyi we kwiteza imbere. Ubu turimo gukorera aho dukodesha hano Gashirwe, umwaka utaha turashaka kubaka ikigo cyacu ni tumara gushinga imizi tuzakomereza n’ahandi”.

Ishuri ry’inshuke ry’Icyizere Academy risanzwe ryigamo abana bakomoka mu miryango itishoboye ifashwa na Life Link Rwanda. Muri iyo miryango harimo abangavu batewe inda imburagihe barimo kwigishwa kudoda ubundi abana babo n’abo bakiga muri iryo shuri ry’inshuke.

Life Link Rwanda kandi k’ubufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye ifasha Abapfakazi kwihangira imirimo ndetse ikigisha n’urubyiruko gutwara ibinyabiziga. Hari n’amatsinda afashwa mu bikorwa by’ubuhinzi.

@igicumbinews.corw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author