Gicumbi-LIVE: Aka kanya Perezida Kagame ari ku Mulindi w’Intwali

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 09 Nyakanga 2024, abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga basuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu iherereye ku Mulindi wa Byumba, aho basobanuriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, ibyaranze uru rugamba.

Ni mu gihe muri aka kanya Perezida Kagame arimo kuganira na bo ku ngingo zitandukanye.

Kanda hasi ukurikire ikiganiro Perezida Kagame arimo kugirana n’abanyamakuru:

Gen (Rtd) Kabarebe yabasobanuriye ko uwari Umugaba w’Ingabo za RPF Inkotanyi, Paul Kagame, yagobotse urugamba nyuma y’uko abari abayobozi mu ngabo biciwe mu Burasirazuba, abasigaye bagatatana.

Yavuze ko akimara kuhagera Inkotanyi zatangiye kurwana mu buryo bwa kinyeshyamba ari nabwo zahisemo kwerekeza ibikorwa bya gisirikare mu Majyaruguru y’Igihugu.

Gen (Rtd) Kabarebe yeretse abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, inyubako yaberagamo Inama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi mu gihe cy’Urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.




Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ko ku Mulindi hafashije cyane RPF Inkotanyi mu gutsinda urugamba kuko hari hafi n’umupaka n’igihugu cya Uganda, ibyabafashaga kubona ibintu nkenerwa bya buri munsi k’urugamba birimo n’amafunguro.

Umukandida wa FPR Inkotanyi n’Imitwe ya Politiki Umunani imushyigikiye, Paul Kagame ategerejwe mu kanya kari imbere muri Stade ya Gicumbi, aho agiye gukomeza ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.




@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author