Gicumbi: Dr Habineza Frank yabwiye abaturage ko nibamutora azabagezaho amazi meza

Dr Frank Habineza yakiriwe n'umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Byumba ubwo yari ageze mu karere ka Gicumbi(Photo:Courtesy)

Kuri uyu wa Gatatu Tariki 10 Nyakanga 2024, nibwo umukandida k’umwanya w’umukuru w’Igihugu watanzwe n’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikikije, Democratic Green Party of Rwanda(DGPR),  Dr Frank Habineza yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Gicumbi, yemerera abahatuye ko nibamutora azabagezaho amazi meza.

Dr Frank Habineza ari kumwe n’abadepite 50 biyamamariza kwinjira mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda yabwiye abaturage bari bateraniye mu murenge wa Byumba ko nibamutora azakemura burundu ikibazo cy’ibura ry’amazi mu karere ka Gicumbi.

Yagize ati: “Reka ngaruke ku kibazo cy’amazi meza, bambwiye ko hano hari abantu bakivoma amazi y’ibishanga kandi ababimbwiye bafite gihamya. Tubabajwe n’uko Ubushize Leta y’u Rwanda yari yavuze ko izageza ku banyarwanda amazi meza ijana ku ijana ariko ntibikorwe!. Narabyiyumviye nari mu nteko!. Ariko hari abakivoma mu bishanga. Intego yacu n’uko nta muntu uzongera kuvoma mu gishanga”.

Dr Habineza avuga ko kugira ngo abaturage bagerweho n’amazi meza, azafatanya na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi bagashyiraho gahunda y’uko  buri muturarwanda bazajya bamuha k’ubuntu Litiro 100 z’amazi  ku munsi.

Ati: “Robine zubatswe zigomba kujyamo amazi, impombo zikijyamo amazi, buri muturage buri munsi agahabawa ijerekani  eshanu z’ubuntu ni ukuvuga Litiro 100, nukenera arenze wishyure. Ubwo ni burenganzira bwa muntu kubona amazi”.

Ubuyobizi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko muri muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 ishize kuva 2017-2024, irimo kugana ku musozo hakwirakwijwe amazi meza ku baturage 384,640, mu Mirenge hafi ya yose nibura umuturage akaba avoma amazi muri metero zitarenze 500.

Iyi mibare igaragaza ko muri uko kwegereza abaturage amazi meza, hubatswe hanasanwa imiyoboro y’amazi 89 ireshya na 954.3 Km, hubakwa ibigega bifite ubushobozi bwo kubika 10.585 m3, hubakwa n’amavomo rusange 1,064, mu ngengo y’imari ingana na 28,744,165,538 FRW.

N’ubwo bimeze gutyo ariko hari bamwe mu baturage bagiye babwira igicumbinews.co.rw mu bihe bitandukanye ko batagerwaho n’amazi meza barimo abo mu mirenge ya Mukarange, Shangasha, Rushaki ndetse na Miyove.

Abatuye mu mujyi wa Byumba bo abenshi bavuga ko bafite amavomo ariko bakunda kubwira igicumbinews.co.rw ko WASAC ibaha amazi mu buryo bw’isaranganya ridakunda kubahirizwa bigendanye n’imbonerahamwe iba yabahaye kuko hari n’abajya bamara ukwezi batarayabona. Bakarushaho kuyabura muri iki gihe turimo cy’impeshyi.

Mu b’indi bikorwa Dr Frank Habineza yijeje  abaturage ba Gicumbi ko nibamutora azabagezaho harimo kugabanya  inyungu ku nguzanyo abacuruzi baka muri Banki, kubaka uruganda rw’ibikomoka k’ubuhinzi n’ubworozi muri buri murenge, gukuraho ibigo by’inzererezi ndetse no guteza imbere ubukerarugendo.

Bizimana Desire/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author