Rulindo: Abantu bataramenyekana bibye ibendera ry’igihugu

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru gishize Tariki ya 02 Kanama 2024, mu Mudugudu wa Murambo, Akagari ka Marembo, Umurenge Cyungo, mu karere ka Rulindo, kuri Ecole Primaire Murambo nibwo abantu bataramenyekana bibye ibendera ry’igihugu.

Kuri uyu wa Kane Tariki 08 Kanama 2024, umunyamakuru wa igicumbinews.co.rw yageze kuri iki kigo asanga ibendera ritaraboneka. Bamwe mu baturage bamubwiye ko igihe ryibwa babyutse bagashakisha ahantu hose mu midugudu begeranye ariko bakaribura. Gusa  bakavuga ko kuri iki kigo n’ubundi bahaye akazi abasore badashoboye akazi k’izamu.

Umwe yabwiye igicumbinews.co.rw. Ati: “Twabuze ibendera ku kigo duturanye ariko ryabuze mu buryo tutazi bibangombwa ko batubwira kujya kurishaka. Turagenda mu midugudu hose hafi nk’imidugudu irenga ine cyangwa itanu twari kumwe na gitifu w’akagari, uw’umurenge na DASSO ariko twararibuze. ubwo abana bahariraga biba ngombwa ko bajya kubafunga. Gusa abana ni abana batarengeje imyaka nka makumyabiri ntabwo basobanukiwe akazi k’izamu”.




Undi nawe. Yagize ati: “Nawe urabibona ubuse ndishimye umugabo wanjye bamujyanye kandi ibendera ribura ntiyari ahari ndifuza ko bamugarura kuko babaza abazamu bahararaga”.

Igicumbinews.co.rw yagerageje kuvugana n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyungo ndetse n’umuyobozi w’Akarere ka Rulindo ariko ntibyakunda.

Amakuru igicumbinews.co.rw yamenye n’uko kuri ubu abamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho ibura ry’iri bendera ari abantu batanu hakaba harimo abarindaga icyo kigo ndetse n’abahoze bakirinda.

Ariko hari andi amakuru igicumbinews.co.rw idafitiye gihamya atangwa na bamwe mu baturage avuga ko bishoboka ko abarembetsi bakunda kugaragara muri ako gace baba aribo bibye iryo bendera kubera kutishimira uburyo inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zikunda kubarwanya zibabuza gucuruza no gutunda kanyanga.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author