Gakenke: Umugore yiyahuye nyuma yo kumenya ko umugabo we abana n’inshoreke

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yasabye abaturage kwirinda amakimbirane cyane cyane ayo mu miryango. Ati: “Icyo tubwira abaturage ni ukwirinda amakimbirane niba anagize agahinda gakabije yakwegera umuyobozi uwariwe wese akamufasha. Ariko ikindi abaturage bacu barasenga ashobora no kwegera yaba ari pasiteri cyangwa se mwarimu w’urusengero cyangwa undi muturage uwariwe wese akamufasha.”
Amakuru umunyamakuru wa igicumbinews.co.rw yahawe n’abaturage ubwo twateguraga iyi nkuru avuga uko umurambo wa nyakwigendera washyinguwe ku gicamutsi cyo kuri uyu wa Gatatu. Uyu mubyeyi asize abana bane barimo n’uruhinja rwari rukiri ku ibere.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

About The Author