Sina Gérard FC yanganyirije mu rugo, mu gihe Gicumbi FC yasebeye mu Gasiza

Ni mu mikino ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu Rwanda yatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024, aho amakipe atandukanye yagiye yesurana mu itsinda rya mbere ndetse n’itsinda rya kabiri.




 
Mu itsinda rya kabiri rinakomeye amakipe asanzwe abarizwa mu Ntara  y’Amajyaruguru  yatangiye yakira imikino yayo mu rugo aho  Sina Gérard FC yanganyirije mu rugo na UR FC ubusa ku busa. Naho Tsindabatsinde yo yihereranye  Gicumbi FC iyitsinda igitego kimwe ku busa.
Ni imikino yatangiye saa cyenda zuzuye kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 21 Nzeri 2024. Ku kibuga cya Nyirangarama Sina Gérard FC yanganyije na UR FC ubusa ku busa, umukino waranzwe no gusatirana ku mpande zombi ariko ntihagira ikipe n’imwe ibona mu izamu ry’irindi.
 
Sina Gérard FC mu mashoti atandatu akomeye yateye mu izamu rya UR FC abiri yashoboraga kujya mu inshundura ariko rimwe  umupira ukubita umutambiko w’izamu mu gihe undi na wo umuzamu wa UR yawukuyemo mu buryo bugoranye.
UR nayo yashakaga igitego cyane kuko yateye imipira ibiri ku mutambiko w’izamu ndetse n’undi umunyezamu wa Sina Gérard FC yakuyemo wari ukomeye. N’ubwo iyi kipe itaremaga uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego ibyatumaga umupira ukinirwa hagati mu kibuga.




Nyuma y’umukino Noneninjye Carlenne utoza Sina Gérard FC yabwiye igicumbinews.co.rw ko kuba abuze intsinzi ari ukubera abakinnyi batari babona ibyangombwa no kuba ubusatirizi bwe bukiburamo Rutahizamu uboneza mu nshundura.
Ati: “Tubuze amanota atatu ariko ntakundi turanganyije hari abakinnyi bacu batari babona ibyangombwa ariko twizeye ko imikino itaha tuzabona amanota ntabwo turacika intege kandi turacyafite amahirwe birashoka dukoze n’icyiciro cya mbere twakigeramo”
K’uruhande rwa Murenzi Patrick wa UR yabwiye igicumbinews.co.rw ko ikipe ye iri mu ishusho nshya. Ati: “Iri nota ntacyo ridutwaye gusa ubu twe dukeneye gukina umupira kandi turizera ko tuzakora ibishoboka byose ariko ubu noneho batwitege. nibyo ikipe iri gukorera i Kigali kandi amakaminuza ahari ni menshi. Kuba twaravuye Huye  tukaza mu mujyi ntacyo bitwaye kandi ubu twazanye abakinnyi bashya bo hirya no hino”.




K’urundi ruhande ku kibuga cyo mu Gasiza ho Tsindabatsinde FC yihereranye Gicumbi FC yari yamanukanye n’abafana, itsindwa igitego kimwe ku busa cyabonetse mu gice cya mbere, nyamara Gicumbi FC mbere yo kujya  kuruhuka yabonye penaliti ariko iza kuyirata umukino urangira iwutakaje imbere y’abana bakiri bato ba Tsindabatsinde.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

About The Author