Gatsibo: Abaturage bakubise abajura umwe arapfa

MUKAMANA Marceline Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabwiye igicumbinews.co.rw ko ayo makuru ntayo yamenye. Mu magambo make. Yasubije ati: “Ntacyo mbiziho cyakoze niba hari amakuru mufite mwayaduha umuntu agakurikirana”.
Amakuru avuga ko umwe muri aba bajura yaje kuhasiga ubuzima nyuma yo gukubitwa n’abari batabaye bari bamaze kumva induru zitabaza. Umwe muri ako gatsiko k’abajura yakubiswe bikomeye agera aho ajyanwa kwa Muganga ariko yageze mu nzira ahita apfa. Abajura batatu nibo bamenyekanye ko aribo bari baje kwiba  mu magambi utabahiriye.
Abaturage bo muri ako gace bavuga ko aba bajura atari ubwa mbere babiba kuko babigize umwuga. Aho baza bitwikiriye ijoro baturutse mu Karere ka Gicumbi Maze bakaza gusahura muri aka Karere Ka Gatsibo.




Evariste NSENGIMANA/Igicumbi News 

About The Author