Rulindo: Umugeni bamubenze ku munsi w’ubukwe

Manirakiza Zacharie ushinjwa kubenga umukobwa(Photo: Courtesy)

Umusore yabenze umukobwa ku munsi w’ubukwe. Ibi byabaye mu gitondo cyo kuwa kabiri Tariki ya 24 Nzeri 2024, aho umukobwa witwa Uwayezu Angélique wo mu Karere ka Rulindo, umurenge wa Kisaro, mu Mudugudu wa Gatete, yategereje umusore bakundanye witwa Manirakiza Zacharie ko aza mu bukwe bari bafitanye amaso agahera mu kirere.

Nk’uko bigaragara k’ubutumire bw’ubukwe bwabo bagomba gusaba no gukwa mu gitondo cyo kuwa kabiri Tariki 24 Nzeri 2024, ibirori bikabera iwabo w’umukobwa mu murenge wa Kisaro, mu karere ka Rulindo saa yine za mu gitondo, ubundi bakazakomereza umuhango wa guseserana mu mategeko mu karere ka Kamonyi. Ntabwo bari bateganyije gusezerana imbere y’Imana.

Uwayezu Angélique mu marira n’agahinda yabwiye igicumbinews.co.rw  ibyamubayeho. Ati: “umuhungu twarakundanye muzana no mu rugo mwereka umuryango nyuma twapanze ubukwe dutegura ibintu byose mu rugo turangije turamutegereza turamubura”.

Ku munsi w’ubukwe bwabo Angélique avuga ko yahamagaraga kuri telefone umusore bagombaga ku rushinga akamubwira ko ari mu nzira kugeza ubwo amubwiye ko batakije imodoka ibapfiriyeho.

Ati: “Yambwiye ko bahagurutse Nyaruguru, ndongera kumuvugisha arambwira ngo bageze i Nyanza, Twasoje kuvugana ambwira ko bageze mu karere ka Kamonyi ariko imodoka Yari ibatwaye yapfuye bityo bakaba batakije. Byarangiye koko bataje!.  Ubu byanteye agahinda bitewe n’uburyo rwari twabiteguye”.




Munyankindi Calxite umubyeyi wa Angélique  yabwiye umunyamakuru wa Radio Ishingiro wamusanze mu rugo ko kuba Ubu bukwe butarabaye byabateje igihombo.

Ati: “Twateguye ubukwe dushaka amayoga yose dutegereje abashyitsi burinda bwira turaheba. Ugereranyije nawe, reba intebe zakodeshejwe, inzoga twaguze, amamodoka, amakesi urikuyabona n’ibindi byinshi. Duhombye amafaranga menshi”.

Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango babwiye Radio Ishingiro ko inzego z’ubuyobozi zakagombye kwinjira muri iki kibazo kuko ari ubuhemu.

Umwe yagize. Ati: “Ibi ntabwo byakarangiriye ahangaha, uyu musore akwiye kubibazwa kuko natwe turababaye!. Ntabwo byari bikwiye twaritanze!. Reba abanyakigali baje natwe inzoga twanyweye ariko igikorwa nyamukuru nticyagezweho. Akwiye kuryozwa ibyo yakoze”.

Avugana n’umunyamakuru wa igicumbinews.co.rw Manirakiza Zacharie yihakanye uwo mukobwa avuga ko ntabukwe yateganyaga gukora kuko ari umugabo usanzwe ufite urugo Kandi n’uwo mukobwa atamuzi.

Ati: “Uwo mukobwa nge simuzi, ndi umugabo ndubatse mfite abana babiri, mubaze izina ryanjye ararizi!. Se nankure mu banyamukuru!. Njye sincaka no kumwumva”.




Remera Donath umukuru  w’umudugudu wa Gatete wagombaga kuberamo ibi birori yabwiye igicumbinews.co.rw ko nabo baguye mu kantu kumva umukwe ateguza ubukwe ariko ntabucyuze.

Ati:” Biratangaje kumva umuntu ateguza abantu ko ku itariki runaka hazabaho ubukwe yagera ugasanga abantu turababuze. Nk’umuyobozi numva ko abo bantu bakurukiranwa kuko uyu muryango watakaje ibintu byinshi”.

Uyu muyobozi yasabye urubyiruko kwirinda kuvugana nabantu batabanje kumenya neza inkomoko yabo ngo bamenye ko atari abatekamitwe.

Uyu muryango wabwiye igicumbinews.co.rw ko watakaje amafaranga arenga miliyoni 2 Frw mu bikorwa byo kwitegura ubukwe.

Amakuru igicumbinews.corw yamenye avuga ko uyu musore asanzwe ari Animateur kuri Ecole Secondaire Runyombi mu karere ka Nyaruguru akaba yaramenyaniye n’uyu mukobwa mujyi wa Byumba aho yari aje kwiga muri Kaminuza ya UTAB.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

About The Author