Rwanda: Abantu 6 bamaze kwicwa na Virus ya Marburg

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 6 bamaze kwitaba Imana bazize Icyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg. Muri rusange abamaze kwandura iyi ndwara ni 26 mu Gihugu hose, harimo n’abo 6 bitabye Imana.

Minisiteri w’Ubuzima, Dr Nzanzimana Sabin mu butumwa yahaye abanyarwanda kuri uyu wa Gatandatu Tariki 28 Nzeri 2024, yavuze ko abahitanwe n’iyi ndwara n’abayanduye biganjemo abakozi bo kwa muganga cyane cyane abakora aharwariye indembe.

Virus ya Marburg ni icyorezo gifite ubukana kuko kica mu buryo bwihuse cyandura cyane cyane biciye mu matembabuzi, amaraso cyangwa gukoresha ibikoresho byakoreshejwe n’uyirwaye.




@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author