Myr Jean Bosco Ntagungira yahawe inkoni y’ubushumba yo kuyobora Diyoseze ya Butare

Kuri uyu wa 05 Ukwakira 2024, muri Diyosezi ya Butare harimo kubera umuhango w’itangwa ry’ubwepiskopi kuri Myr Jean Bosco Ntagungira watorewe kuyobora Diyosezi ya Butare, wayobowe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali.Ni umuhango urimo kubera mu mbuga ya Paruwasi Cathedral ya Butare.

Nyuma ya Byumba, Kibungo na Kabgayi, uyu munsi hari hatahiwe Butare yabonye umwepiskopi wayo wa gatatu ari we Myr Jean Bosco NTAGUNGIRA. Usimbiye Musenyeri Filipo Rukamba.

Myr Jean Bosco Ntagungira yahawe inkoni y’ubushumba, mu mutambagiro w’igitambo cya Misa itangiza umuhango w’itangwa ry’ubwepiskopi, akikijwe na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyanza Padiri David Rekivuge na padiri mukuru wa Paruwasi ya Save Padiri KYEBAMBE Medard.




Igitambo cya Misa cyobowe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali akikijwe na Myr Filipo Rukamba ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, Myr Celestin Hakizimana Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro n’abandi bepisikopi baje kwifatanya na Diyosezi ya Butare, muri uyu muhango.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Claude Musabyimana, Ministriri w’Uburezi, Joseph Nsengimana n’abandi ndetse n’imbaga y’Abakristu baturutse hirya no hino. Chorale Ijuru yo muri Diyosezi ya Butare n’abafaratiri bo mu Nyakibanda nibo baririmbye muri Misa y’itangwa ry’ubwepiskopi kuri Myr Jean Bosco Ntagungira watorewe kuyobora Diyosezi ya Butare.

Intumwa ya Papa mu Rwanda Myr Analdo CATALAN Sanchez, mu butumwa bwa Papa yageneye itangwa ry’ubwepiskopi kuri Myr Jean Bosco Ntagungira yavuze ko Papa ashimira imirimo yakozwe na Myr Filipo Rukamba wa Diyosezi ya Butare ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru na myr Jean Bosco Ntagungira wemeye kwakira no kwitaba ijwi ry’Imana.




Nyuma yo kwiyemeza kuzuzuza inshingano z’Umwepiskopi muri Diyosezi ya Butare, Musenyeri Jean Bosco Ntagungira yaramburiweho ibiganza n’Abepiskopi.

Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda yagiranye ikiganiro na Myr Jean Bosco Ntagungira watorewe kuyobora Diyosezi ya Butare, amubaza ibibazo bigamije kumenya niba umurimo yatorewe awushaka kandi awemera, Myr Jean Bosco Ntagungira nawe amusubiza mu ijwi riranguruye agira ati ” Ndabishaka kandi Imana izabimfashamo ”.

Diyosezi ya Butare yashinzwe tariki ya 11 Nzeri 1961 ikaba yaritwaga Diyosezi ya Astrida.
Kuwa 12 Ugushyingo 1963 nibwo yahinduye izina yitwa Diyosezi ya Butare, byemejwe na Papa Pawulo wa VI.




@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author