Gicumbi: Umwalimu yatawe muri yombi akurikiranweho gucuruza Kanyanga

Ndahayo usanzwe ari Umurezi ku Rwunge rw’Amashuri rwa Shangaha, mu Kagari ka Shangasha, Umurenge wa Shangasha, mu karere ka Gicumbi, mu Cyumweru gishize nibwo yatawe muri yombi nyuma yo gukekekwaho gucuruza ikiyobyabwenge cya kanyanga.

Amakuru abaturage bahaye igicumbinews.co.rw avuga ko uyu mwalimu yafashwe nta gihe kinini cyari giciyemo n’ubundi muri ako gace hafashwe undi mwalimu nawe ushinjwa gucuruza Kanyanga. Umwe muri bo. Ati: “Ni ibintu bidasanzwe kubona bafata umwalimu ashinjwa gucuruza kanyanga hadashize amazi abiri bagafata undi”.

Kanda hasi ukurikire iyi nkuru ku Igicumbi News Online TV:

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangasha Mukankusi Marie Claire yamereye amakuru igicumbinews.co.rw ifatwa ry’uyu mwarimu

Ati: “Yafatanwe ikiyobyabwenge cya Kanyanga. Ubu ari mu maboko ya RIB, ubundi yari amaze iminsi abicuruza bwihishwa rero hashakagwa ibimenyetso hakabaho no kumuganiriza rero muri iyi minsi nibwo yafatanwe icyo kiyobyabwenge  turakurikirana tumushyikiriza inzego zibifitiye ububasha”.

Uyu mwalimu afungiwe kuri RIB sitasiyo ya Byumba, mugenzi we bigishanyaga nawe ukurikiranweho gucuruza Kanyanga wari watawe muri yombi mbere ye nawe dosiye irimo gukurikiranwa mu butabera.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author