Ndandambara yagize ishyari nyuma y’uko Beatha bamwubakiye inzu

Umuhanzi Nsabimana Léonard witiriwe izina ry’indirimbo yaririmbye yitwa  “Ndandambara”, arashinja itangazamakuru kutamumenyekanisha kugira ngo bamwubakire inzu nk’uko byakorewe Beatha Musengamana waririmbye indirimbo yitwa “Azabatsinda Kagame”.

Ubutumwa Ndandambara yacishije k’urukuta rwe rwa X. Yagize ati: “Ng’iki ikimenyetso cy’uko Ndandambara ntigeze mpirwa n’itangazamakuru ryo mu Rwanda. Nyakubahwa Paul Kagame muzanyibuke ariko nzave mu busharire bw’ubuzima mbayemo n’Abana banjye. @rpfinkotanyi and @titorutaremara4 ndabatabaje kuko 2017 nkeneye gukorera byinshi igihugu mfitubushobozi”.

Abenshi mu bamukurikira k’urubuga rwa X bagaragaje ko batishimiye uburyo Ndandambara yagaragaje ikibazo cye bavuga ko ari ishyari agize.

Jonathan Nassan yahise amusubiza ati: “Agasyari kuki utatabeje kera gusa niba koko umunyarwanda wese akwiye ibyiza nawe bazakurabire. Gusa wari bucishe mu gikari apana ku kabeza ndakunenze”.

Uwitwa Mugenzi Félix we yahise. Agira ati: “Korera igihugu cyawe ntanyiturano utegereje, nawe igihe cyawe kizagera wibukwe. Ishyari ryiza ni ukwishimira iby’abandi niyo waba warababanjirije ariko kandi ntiwumve ko wibagiranye. Courage @NDANDAMBAR66612 wowe komeza umuhate gusa”.




@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author