Ubusesenguzi: Sina Gérard FC na Gicumbi FC bahigiye kubona amanota 3 ku munsi wa 4 wa Shampiyona

Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu Rwanda irakomeza mu mpera z’iki Cyumweru ku munsi wa kane, aho amakipe atandukanye yesurana ku bibuga bitandukanye mu itsinda rya mbere ndetse n’itsinda rya kabiri.

Mu itsinda rya kabiri risa nk’aho rihanzwe amaso n’abaturage batuye mu ntara y’Amajyaruguru, amakipe amwe na mwe abarizwa muri iyi ntara araseruka, aho kuri kuri uyu wa Gatandatu Tariki 11 Ukwakira 2024, kuri Nyirangarama mu Karere ka Rulindo,  ikipe ya Sina Gérard FC yakira ikipe ya Interforce FC. Mu gihe Gicumbi FC yo icakirana na Nyanza FC kuri Tapi Rouge mu mujyi wa Kigali.

Sina Gérard FC yakira Interforce FC  yo mu mujyi wa Kigali ntiratsindwa kuva shampiyona yatangira biyiha icyizere cyo gutahana amanota atatu imbere ya Interforce FC itaratsinda umukino n’umwe.




Ange Albert Tuyishimire Team Manager wa Sina Gérard FC yabwiye igicumbinews.co.rw ko n’ubwo umutoza yari amaze iminsi arwaye ariko yagarukanye imbaraga bityo biteguye gutsinda uyu mukino.

Ati: “Icyambere ni ugushaka intsinzi nicyo kituraje inshinga kuko ku kibuga cyacu ntabwo tuba tugomba gutakaza twizeye atatu imbumbe imbere ya Interforce. Ubu umutoza mukuru yagarutse ari kumwe n’ikipe kandi nawe ari tayali kuza gutanga ibyishimo ku baturage baza kureba umukino wacu”.

Team Manager wa Sina Gerard FC Ange yasabye abaturage batandukanye batuye mu bice byo mu Ntara y’Amajyaruguru kuza kwihera ijisho uyu mukino kuko bari buryoherwe no kubona ibyishimo bisesuye.

K’urundi ruhande Gicumbi FC irakira Nyanza FC kuri Tapi Rouge mu mujyi wa Kigali aho iyi kipe isanzwe yakirira bitewe n’uko itari yabona Sitade yo kwakiriraho kuko ikibuga cya Gicumbi cyangiritse.




Umutoza wa Gicumbi FC yijeje abatuye Gicumbi kubona amanota atatu imbere ya Nyanza FC ndetse avuga ko abafana bakwiye kuza gushyigikira iyi kipe n’ubwo iri mu mujyi wa Kigali.

Ati:” Twatangiye nabi ariko turimo kugenda tugaruka neza muri shampiyona abafana nibaze badushyigikire kandi tuzabaha ibyishimo. Gutangira nabi hari ikibazo cyo kutamenyerana ariko birimo kujya ku murongo”.

Umunsi wa Gatanu wa Shampiyona muri iri tsinda rya kabiri ikipe ya Gicumbi iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 4, izakina na Interforce FC iri ku mwanya wa 10 n’amanota 2. Ni mu gihe Nyanza FC bagiye gukina uyu munsi iri ku mwanya wa 6 n’amanota 4.

Abasore ba Gicumbi FC barimo Dusenge Bertin ntibiremezwa niba araza kugaragara ku mukino wa Nyanza bitewe n’uburwayi. k’uruhande rwa Sina Gérard FC, Abakinnyi bose bameze neza uretse umukinnyi wavuye muri Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’undi wo muri Cameroon  batarabona ibyangombwa.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire iyi nkuru ku Igicumbi News Online TV:

About The Author