Hagaragaye imisifurire mibi ku mukino wahuje Sina Gérard FC na Interforce FC

Kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 12 Ukwakira 2024, nibwo Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira wa maguru mu Rwanda yari yakomeje ku munsi wayo wa Kane mu itsinda rya mbere ndetse n’irya kabiri.

Mu itsinda rya kabiri kuri Nyirangarama mu Karere ka Rulindo, Sina Gérard FC yari yakiriyemo ikipe ya Interforce yo mu mujyi wa Kigali.

Ni umukino waranzwe n’ishyaka ku mpande zombi gusa ukaba ari n’umukino waranzwe n’imisifurire idahwitse yagaragariraga buri wese wari waje kwihera ijisho uyu mukino. Dore ko n’ikibuga cya Nyirangarama cyari cyakubise cyuzuye.abanya-Rulindo baje gufana ikipe yo mu rugo.

Ikipe ya Sina Gérard FC, yatangiye isatira nk’ikipe iri ku kibuga cyayo ariko ikipe ya Interforce iza kuyica mu cyuho, ku munota wa 8 umupira wari uvuye muri koroneri usanga ba myugariro ba Sina Gérard FC bahagaze nabi rutahizamu wa Interfoce FC umupira ahita awushyira mu Rushundura igitego cya mbere kiba kiranyoye. Ariko Sina Gérard FC ntiyacitse intege yakomeje gusatira igahusha ibitego. Ni mu gihe Interforce nayo yanyuzagamo igasatira. Igice cya mbere kirangira ari 1-0.




K’urundi ruhande imisifurire yari iteye inkeke kuko ikipe ya Sina Gérard FC yaje kubona igitego bavuye kuruhuka ariko umusifuzi wari k’uruhande aracyanga kandi ntakosa ryagaragaraga ryabayeho.  Bamwe mu bafana n’abakinnyi ba Sina Gèrard FC ntibemeranye n’umusifuzi umukino uhagararaho nk’iminota 5.

Ku munota wa 70 Sina Gérard FC yaje kubona igitego kuri Penality yakozwe na myugariro wa Interforce yishyura igitego. Umukino waje kurangira amakipe yombi anganya 1-1.

Nyuma yo kunganya umutoza wa Interforce FC Nsengiyumumva François yabwiye igicumbinews.co.rw ko inota yabonye arikuye mu menyo ya rubamba kuko abakinnyi bakinaga babahaye akazi gakomeye.

Ati: ” Nk’uko ubibona dukuye inota rimwe hano ariko twari dukeneye atatu pe!. Sina Gérard ifite abakinnyi bakomeye nka Jean Paul Nyirihira n’abandi bafite experience kurusha abacu, urabona ko batugoye Cyane. Ntabwo twifuzaga inota rimwe ariko turashima Imana naryo ko turibonye”.

Ni mugihe Umutoza wa Sina Gérard FC, Mugwaneza Pacifique mu kababaro kenshi avuga ko ntacyo yavuga ku misifurire mibi. Gusa ashimangira ko arimo ideni abafana be.

Ati: “Wari umukino utoroshye!. Burya iyo uri mu rugo uba ukeneye gutsinda ariko abakinnyi banjye ntibaje guhagarara neza mu kibuga batubonamo igitego. Natwe twagishatse biranga ariko igitego kimwe tubonye nacyo kidufashishe kubona inota rimwe. turabizi ko abafana  ndetse n’abayobozi bacu tubarimo ideni. Ntabwo navuga ku misifurire buriya umusifuzi hari impamvu yabikoze.  Gusa tugiye gutegura ku mikino izakurikiraho kandi abafana bacu ideni tubarimo tuzaryishyura”.




Perezida wa Sina Gérard FC Nkundimana Théogene yabwiye igicumbinews.co.rw ko batahiriwe n’umukino. Ati: “Na mwe mwari muhari mwabyiboneye, ntabwo imisifurire yari myiza rwose aho banga igitego kigaragara uwo hagati akakemera igitego ariko uwo k’uruhande akacyanga bitari nako ruhande rwe. Akacyanga ngo umupira warenze?. Ibyo ni imisifurire idahwitse natwe twayinenze, ariko uko biri twagerageje tubonye igitego kimwe turanganyije”.

Ubuyobozi bwa Sina Gérard FC ndetse n’umutoza bijeje abakunzi b’iyi kipe ko imikino izakurikiraho yo mu rugo bazabaha ibyishimo kuko ikipe yabo idahagaze nabi.

Mu y’indi mikino yabaye ku makipe yo mu ntara y’Amajyaruguru, ikipe ya Gicumbi FC yabonye amanota atatu Nyuma yo kwihererana ikipe ya Nyanza FC ikayitsinda ibitego 2-1. Ni mu gihe Tsindabatsinde FC yo yatsinzwe na UR 1-0.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire iyi nkuru ku Igicumbi News Online TV:

About The Author