Umutoza wa Sina Gérard FC yasezeye

Kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 12 Ukwakira 2024, nibwo inkuru yabaye kimomo ko umutoza Noneninjye Carlene watozaga Sina Gérard FC, yo kuri Nyirangarama, mu Karere ka Rulindo yesezeye ku bushake bwe.

Perezida wa Sina Gérard FC Nkundimana Théogène yemereye igicumbinews.co.rw ibyo gusezera k’uyu mutoza. Ati: “Umutoza ashobora gufata umwanzuro ku giti cye, niko byagenze yifuje guhindurirwa inshingano akajya gutoza abana. Ibyo twabimwemereye kuko umuntu avuze ati nifuza guhindura nkajya muri ibi ayo mahirwe nayo arahari kuko nabyo ni ubutwari ni ubunyangamugayo. Enterprise Urwibutso dufite imikino inyuranye  n’Academy karahari, abana barahari aho azisanga ntakibazo inshingano zahindutse”.

Nkundimana Théogène yabwiye igicumbinews.co.rw ko nka Sina Gérard FC bagiye kwicara barebe niba umutoza wari wungirije bazakomezanya nawe cyangwa niba bakongeramo undi uzamufasha kugira ngo ikipe ikomeze gutanga umusaruro ushimishije.

Noneninjye Carlene yari yarafashije Sina Gérard FC kuzamuka mu cyiciro cya kabiri cya Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire uko Perezida wa Sina Gérard FC abisobanura ku Igicumbi News Online TV:

About The Author