Gatsibo: Abanyerondo bagiye gukiza Umugabo n’umugore bari barimo kurwana umwe ahasiga ubuzima

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu Tariki ya 19 Ukwakira 2024, rishyira ku Cyumweru dusoje nibwo Nzabandora Cyprien kimwe n’abandi bari ku irondo mu Mudugudu wa Nyagisozi, Akagari ka Nyagisozi, Umurenge wa Kageyo, mu karere ka Gatsibo yishwe Nyuma y’uko bumvise Iradukunda Claude ndetse n’umugore we witwa Marie Rose barimo kurwana baza gutabara maze uyu mugabo amutera icyuma.

Umwe mu baturage batuye muri ako gace yabwiye igicumbinews.co.rw ko abanyerondo batari ab’umwuga bumvise uyu mugabo n’umugore barwana rwabuze gica kubera amakimbirane basanzwe bafite mu rugo baza kubatabara.

Ati: “Bararwanye abanyerondo baraza barabakiza. Bamaze kugenda umugabo arongera afata umugore aradukira arakubita. Nabwo irondo rije gukiza umugabo asohora umuhoro ngo aje kubatema noneho barirukanka umwe muri abo banyerondo aba yihishe ahantu ntiyajya kure kugira ngo arebe umutekano w’abo bari bari kurwana. Wa mugabo aba abonye aho yihishe hafi aho ahita azana icyuma akimukubita mu mutima aba arapfuye”.




Umukuru w’umudugudu wa Nyagisozi Nsanzimana Bernard yemereye igicumbinews.co.rw aya makuru avuga ko uyu mugabo nyuma y’ibyabaye yahise yijyana ku Murenge.

Ati: “Barwaniye hanze aho bacuruza inzoga z’inzagwa  umugabo ahita amunaga mu nzu. Ubwo irondo riba riratabaye kubera umugore yari yavugije induru. Rihageze barabakiza, umugore  yahise acika arirukanka maze umugabo ahindukirana umwe mu banyerondo bari bahari kuko bari bazi ko byarangiye maze asohokana icyuma agitera mu mutima w’umunyerondo. Ariko twahise tubikurikirana tuvugana nawe tuza kumenya ko yigejeje ku murenge ubu yarafashwe”.

Uyu muyobozi w’umudugudu yabwiye igicumbinews.co.rw ko uyu muryango usanzwe ubana mu makimbirane. Asaba abatuye umudugudu ayobora kuyirinda ahubwo bakimakaza kubana mu mahoro. 

Uyu mugabo ukurikiranweho kwica umunyerondo yamaze gutabwa muri yombi. Mu gihe nyakwigendera we yashyinguwe kuri iki Cyumweru Tariki 20 Ukwakira 2024.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author