Gatsibo: Ukekwaho ubujura bamukubise kugeza ashizemo umwuka

Ku Cyumweru Tariki 20 Ukwakira 2024, ahagana saa mbili zishyira saa tatu mu Mudugudu wa Gakeri mu kagari ka Kintu, Umurenge wa Kageyo, mu Karere Ka Gatsibo, umugabo ukekwaho ubujura yarafashwe arakubitwa aricwa nyuma yo gufatanwa imifuka ijana itarimo ikintu yari yibye umucuruzi witwa Ntezimana ucururiza mu isantere ya Gakeri.

Umwe mu baturage waganiriye na igicumbinews.co.rw utuye hafi y’aho ibi byabereye avuga ko uyu ugaragara nk’umugabo bamufashe afite imifuka icuruzwa irimo ubusa kugira ngo ishyiremwo ibintu. Abahatuye ngo baramwitegereje basanga batamuzi muri ako gace. Ati: “Umuntu bishe ni umuntu wari wibye imufuka mu iduka ry’umukire, bamufashe arakubitwa birangira ahasize ubuzima”.



igicumbinews.co.rw ikimara kumenya iyi nkuru yavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, Rwakana John nawe yemeza iby’iyi nkuru avuga ko ashobora kuba yishwe n’irondo n’ubwo atabyemeza neza.

Ati: “Ashobora kuba yagiye mu iduka ry’umuntu yibamo imifuka igera mu ijana ariko yaje gufatwa ashyikirizwa irondo ry’umwuga. Birakekwa ko yaje gukubitwa ahari n’iryo rondo ryamufashe bikamuviramo urupfu. Ubu inzego z’ibishinzwe nizo zirimo gukora iperereza”.

Gitifu yakomeje avuga ko nyuma y’uko ibi bibaye habayeho gukorana inama n’abaturage byumwihariko batuye hafi y’aho ikibazo cyabereye ndetse abaturage basabwa ko batagomba kwihanira. Banibutswa ko mu gihe bagize ikibazo bagomba kukigeza ku nzego z’ibishinzwe kigakemurwa binyuze mu nzira z’amategeko.

Nyakwigendera yashyinguwe kuri uyu wa Kabiri Tariki 22 Ukwakira 2024. Ni mu gihe abakekwaho kugira uruhare mu kumwica batawe muri yombi mu gihe hagikomeje iperereza.



Evariste NSENGIMANA/ Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ukuri ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author