Sina Gérard AC iracakirana na Tsindabatsinde mu gihe Gicumbi FC yakira Motar FC

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2024, Saa Cyenda zuzuye ku kibuga cya Nyirangarama mu Karere ka Rulindo, ruraba rwambikanye ku munsi wa Gatandatu wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira wamaguru mu Rwanda mu matsinda yombi.

Mu itsinda rya kabiri ikipe ya Sina Gérard y’umushoramari Dr Sina Gerard iresurana na Tsindabatsinde FC y’Umuvugizi w’Ungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukularinda.

Uyu mukino utegerejwe kuri uyu wa Gatandatu mu Murenge wa Bushoki kuri Nyirangarama abenshi bakomeje kwibaza niba yaba ari Derbi y’Akarere ka Rulindo bitewe n’uko aya makipe yombi  atuye mu Murenge umwe.

Gusa aya makipe yombi agatandukanwa n’uko Tsindabatsinde izamura abana bakiri bato kugirango bagire ejo heza. Mu gihe Sina Gérard FC yo igamije Kuzamura impano ndetse no gutanga ibyishimo ku batuye Rulindo ndetse ku buryo budasubirwaho barashaka kuzamuka mu cyiciro cya mbere.




Nyuma y’uko Sina Gérard Academy yari ikubutse mu myitozo ya nyuma yo kuri uyu wa Gatanu igicumbinews.co.rw yavuganye na Ange Albert Tuyishimire usanzwe ari Team Manager w’iyi kipe maze atangaza ko biteguye neza uyu mukino kugira ngo bacyure amanota atatu.

Ati: ” Muri rusange twiteguye neza umukino icya mbere ni amanota atatu buri mukino tuwufata nk’igikombe. Rero icyituraje inshinga ni ukubona amanota atatu noneho by’umwihariko turi imbere y’abakunzi bacu ndetse n’abakozi bakora muri Enterprise Urwibutso n’abakunzi bose ba Sina Gerard FC ntacyo kwitwaza turaba twabukerete twese dushaka amanota atatu”.

Team Manager Ange Albert Tuyishimire yabwiye igcumbinews.co.rw ko abakunzi ba Sina Gérard FC bakeneye kuba babona imyambaro y’ikipe ko babegera cyangwa se bakaba bagaragaza aho baherereye banyuze ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe maze bakabasha kuyibona mu buryo butabagoye hatabayeho ikibazo.

K’urundi ruhande umunyamakuru wa igicumbinews.co.rw yagiranye ikiganiro na General Manager wa Tsindabatsinde Cassim Nsengiyumumva avuga ko nta derbi iri hagati ya Sina Gérard Academy agaragaza ko ikipe ye y’abakiri bato izaza ije gushaka amanota atatu.




Ati: “Nta derbi irimo!.  Kuvuga ko ikipe zituruka mu karere kamwe ntibivuze ko yaba ari derbi. Uko dutegura umukino wa Kaminuza y’u Rwanda na Gicumbi FC niko dutegura uwa na Sina cyane cyane ko nta byacitse irimo. Ni umukino nk’uko uw’undi mukino tuwitegura. Uko dushaka amanota atatu ni nk’uko na bo bayashaka”.

General Manager wa Tsindabatsinde FC Cassim yabwiye igicumbinews.co.rw ko ikipe ishobora kuba yakina na Tsindabatsinde ikaba derbi ari Interforce ndetse n’Intare bitewe n’uko aya makipe yombi ari amakipe azamura abana bakiri bato mu yandi makipe akaba afatwa nka Academy.

Gusa n’ubwo umunyarwanda yavuze ngo muri babiri baburana umwe aba yigiza nkana, ikibuga cya Nyirangarama nicyo cyiza kugaragaza ikipe yegukana amanota atatu yo kuri uyu munsi wa gatandatu wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri iritsinda.

Dore ko Sina Gérard Academy kugeza ku munsi wa gatanu ifite amanota 8 ku mwanya wa Kane. Mu gihe Tsindabatsinde ifite amanota ane ku mwanya wa 10.

Uretse umukino wa Sina Gérard  na Tsindabatsinde FC,  mu mujyi wa Kigali naho kuri Tapi Rouge hategerejwe umukino utoroshye ugomba guhuza ikipe ya Gicumbi FC na Motar FC kuri uyu wa Gatandatu saa Saba. Amakuru agera kuri Igicumbi News akavuga ko uyu mukino Gicumbi FC yawukaniye kugirango ibone amanota atatu.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author