Umuhangamurimo Dr Sina Gérard yashinze ikipe y’abagore ikina umupira w’amaguru

Umuhangamurimo Dr Sina Gérard yashyizeho ikipe y’abagore igomba gutangira shampiyona y’umupira w’amaguru y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru.

Nyuma y’uko umushoramari Dr Sina Gérard akomeje guteza imbere imikino itandukanye ndetse no gufasha abafite impano batandukanye ubu yamaze guha agaciro abari n’abategarugori baconga ruhago ndetse kuri ubu muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bari n’abategarugori hakaba hamaze kwinjiramo ikipe ya Sina Gerard Women Football Club.

Amakuru igicumbinews.co.rw ifite avuga ko Sina Gérard WFC iri mu myitozo ikomeye cyane aho birimo kwitegura itangira rya shampiyona y’icyiciro cya kabiri izatangira tariki ya 02 Ugushyingo 2024. Ikazatangira yakirira mu rugo ku kibuga cya Nyirangarama akaba arinaho hazafungurirwa ku mugaragaro itangira rya shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu bari n’abategarugori 2024-2025.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru wa igicumbinews.co.rw Bwana Ange Albert Tuyishimire Team Manager wa Sina Gérard WFC yemeje ibyo kwinjira muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri kwayo.

Ati: Na yo ni ikipe ya Dr Sina Gérard iri gukorera Nyirangarama aho n’iy’abagabo iri. Turimo kwakira abakinnyi ufite ubushobozi nawe yaza tukamugerageza akaba yadukinira. Amakuru dufite n’uko umukino wa mbere wacu tuzawakira. Nkibutsa n’abakunzi bacu ko iy’ikipe nayo baza tukayishyigikira.

Ange Albert Tuyishimire yavuze ko ku bana bafite impano yo gukina b’abakobwa na bo barimo gutekerezwaho bikazagera mu kwa mbere kwa 2025 habonetse umwanzuro wabo kuburyo bashobora gukina kandi bakaniga.

Dr Sina Gérard asanzwe afite amakipe atandukanye arimo: ikipe y’abasiganwa ku maguru, abasiganwa ku magare, ikipe y’abagabo ikina muri Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru n’andi atandukanye. Ubushize yari yabwiye igicumbinews.co.rw ko intego ye ari ukuzamura abana bafite impano bo mu ntara y’Amajyaruguru.

igicumbinews.co.rw na yo izakomeza gukurikirana uko amakipe atandukanye yo mu ntara y’Amajyaruguru yitwara muri Shampiyona zitandukanye.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

About The Author