Abafana 2 ba Sina Gérard AC batawe muri yombi nyuma y’umukino bakinnyemo na United Stars

Hejuru ku ifoto ni abafana babiri batawe muri yombi

Nyuma yo kunganya na United Stars Abafana babiri ba Sina Gérard AC bahise batabwa muri yombi. Ni umukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mipira w’amaguru mu Rwanda mu itsinda rya Kabiri.

Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru Tariki ya 03 Ugushyingo 2024, ubera ku kibuga cyo mu Kabagari Akarere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo. United Stars FC yari iri mu rugo yanganyije na Sina Gérard AC kimwe kuri kimwe.

Nyuma y’uyu mukino igicumbinews.co.rw yavuganye na Team Manager wa Sina Gérard AC, Ange Albert ahagana saa tatu z’ijoro avuga ko aribwo bavuye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabagari, ahafungiwe abafana babiri b’ikipe ye nyuma y’imvururu zabaye kuri stade umukino ukirangira”.

Ati: “Twavuganye na Perezida wa League twamubwiye uko byagenze. Gusa iyi kipe yo mu Kabagari twatunguwe no kumva ivuga ko aritwe twarwanye. Ubu nibwo tuvuyeyo abafana baraye muri kasho ejo turasubirayo tujyane n’umunyamategeko wacu kuko ikipe yose ntiyari kurarayo. Abafana bacu baraye muri gereza ni babiri basanzwe bisiga amarange”.




K’urundi ruhande umunyamakuru wa igicumbinews.co.rw yavuganye na Perezida wa United Stars avuga ko habayeho gushyamirana hagati y’abafana. Birangira hari umwana ukomerekeyemo.

Ati: “Nta makimbirane yabayeho hagati yacu na Sina Gérard AC. Ni abafana bashyamiranye kandi ibyo birasanzwe mu mupira w’amaguru bibaho. Abafana barwanye aba Sina Gérard bateye amabuye umwana barabafata kuko Polisi yari iraho bacumbikiwe kuri RIB. Umwana bakomerekeje ari i Huye kwa muganga bagiye kumukorera isuzuma kubw’amahirwe arakira”.

Amakipe yombi akomeje kwitana ba mwana ku wabaye nyirabayazana mu guteza imvururu. Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere igicumbinews.co.rw yavuganye na Nkundimana Théogene Perezida wa Sina Gerard AC avuga ko abafana be aribo basagariwe.

Ati: “Twarangije gukina abafana babo batera amabuye abafana bacu ahitwa Kabagari rifata umwana wabo. Mu rwego rwo kugira ngo umutekano w’abafana bacu tubahungishe tubajyana kuri Polisi hafi aho kuko bari bari gushyamirana cyane. Ubu tugiye kubareba turasaba FERWAFA ko yaturenganura kuko inyumvire ya kera yo guterana amabuye ikwiye kwigwaho. Umupira ni ugushimisha abantu bakwiye kujya bakaza umutekano n’imyumvire nk’iriya igacika. Nk’igice cya mbere cyarangiye bamaze kutwiba balloon ya Master ifite quality ya mbere igura ibihumbi mirongo inani kandi mbere y’umukino twari twazeretse abasifuzi bitewe nuko United Stars yari yimanye imipira rero imico nk’iyo simyiza”.




Perezida wa United Stars we yavuze ko nta kipe itakwibwa balloon Ku kibuga ibyo ari ibisanzwe

Umunyamakuru wa igicumbinews.co.rw mu kiganiro kihariye yagiranye n’ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA Turatsinze Amani yavuze ko bategereje Raporo y’abasifuzi. Ati: “Ntabyo ndamenya ndaza kubaza buriya banyereke rapport ya komiseri w’umukino nabyumviseho amahushukwa”.

igicumbinews.co.rw yagerageje kuvugisha Inzego z’umutekano  kugira ngo hamenyekane icyo abo bafana bafungiwe ntitwabasha kubabona. Iyi nkuru turakomeza kuyikurikirana.




Emmanuel Niyonizera Moustapha & Evariste NSENGIMANA/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author