Gicumbi: Umugabo arakekwaho kwica umwana amuziza ko yamwibye amatunda

Mu Gitondo cyo Kuri uyu wa kabiri Tariki 05 Ugushyingo 2024, mu mudugudu wa Mugorore, Akagari ka kibari, umurenge wa Byumba, Akarere ka Gicumbi, nibwo habonetse Umurambo wa Turayizeye Vanessa w’imyaka Umunani ubonywe mu cyayi nyuma y’uko hari hashize iminsi ine ababyeyi be baramubuze. Birekekwa ko umugabo w’umuturanyi wari warahigiye kumwica amuziza ko yamwibye amatunda yaba ariwe wamwishe.

Amakuru y’ibanze umwe mu baturage yahaye igihumbinews.co.rw avuga ko uyu mwana wabonetse yapfuye bishoboka ko yaba yarishwe agahishwa mu cyayi.

Ati: “Ngo Papa we yagiye akurikirana ibimonyo uko biri kugenda hafi aho, bitewe n’uko yari yaranatanze amatangazo ko yamubuze hanyuma muri uko gushakisha umwana bamubonye. Ariko yari afitanye ikibazo n’umuntu uhinga amatunda ubwa mbere yigeze kumufatiraho aramukingirana ajya kubwira ababyeyi be ko yamufatiye mu matunda ye. Ubwo rero bongeye kumubona yapfuye kandi ari munsi y’urugo rw’uwo muntu wari waravuzeko niyongera kumufata azamwica”.




Mu kiganiro igicumbinews.co.rw yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba Ngezahumuremyi Théoneste yameye ko uyu mwana yabibonywe mu cyayi yapfuye. Gusa avuga ko inzego z’ibishinzwe zatangiye kubikurikirana.

Ati: “Ababyeyi be bari bamutumye kwa nyirarume bagirango niho akiri. Nyuma baramubura barabitumenyesha, tujya gushakisha bamubonye rero mu cyayi yapfuye. Ntituramenya impamvu y’urupfu rwe hatangiye gukorwa iperereza kuri urwo rupfu. Urupfu iyo rubaye havugwa byinshi cyane, hari imiryango itumvikanaga ntihabura ibivugwa. Naho no kuba umurambo w’umwana tuwubonye n’uko umubyeyi we yagize uruhare mu kubivuga tugashakisha. Inzengo z’ibishinzwe zirimo kubikurikirana andi makuru twamenya twayabatangariza”.

Gitifu Ngezahumuremyi Théoneste yabwiye igicumbinews.co.rw ko abaturage bakwiye kwirinda amakimbirane aho bigoye bakegera inzego z’ubuyobozi zikabafasha.

Ati: “Abantu bakwiye kwirinda amakimbirane aho bigoye bakegera inzego z’ubuyobozi zikabafasha tukabagira inama yo kubana neza mu miryango cyangwa bakegera komite kuva ku midugudu, akagari natwe turahari kugira ngo tubafashe”.

Abantu babiri ubwo twakoraga iyi nkuru bari bamaze gufatwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu kwica uyu mwana barimo umugabo wari warahinze amatunda na murumuna we. Ni mu gihe iperereza rikomeje.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author