Abanyamakuru 5 ba Radio Ishingiro begukanye ibihembo muri DJA 2024
Abanyamakuru 5 ba Radio Ishingiro begukanye ibihembo muri Development Journalism Award 2024. Ni ibihembo ngarukamwaka bitangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere mu Rwanda(RGB) ku bufatanye n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Abanyamakuru mu Rwanda(ARJ) bahemba abanyamakuru babaye indashyikirwa.
Muri ibyo bihembo byatanzwe kuri uyu wa Kane Tariki ya 07 Ugushyingo 2024, Abanyamakuru ba Radio Ishingiro batsindiye ibihembo 5 muri 17 byahawe abakora kuri Radio.
Dore uko abanyamakuru bahembwe:
Inkuru z’ubuzima/ Itangishatse Lionel
Inkuru ndende/ Best documentary /
Mukantagengwa Marie Louise
Ikiganiro cy’umwaka/ Talkshow of the year, Gatarara Emmanuel
Inkuru ziteza imbere akamaro k’amazi, isuku n’isukura, no kurwanya indwara zituruka ku mwanda
Phoibe Mukandayisenga
Inkuru z’icukumbuye
Desire Bizimana
Development Journalism Award ni ibihembo bitangwa hagamijwe kuzirikana uruhare rw’abanyamakuru mu guteza imbere ibikorwa bitandukanye, bakanashimirwa umuhate wabo muri uyu mwuga.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News TV: