Amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye agiye gushyirwa hanze
Tariki 23 Nyakanga 2024 kugeza Tariki 3 kanama 2024 nibwo abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri yisumbuye wa 2023/2024.
Itangazo ryashyizwe hanze n’ikigo gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA rivuga ko amanota y’abakoze ibizamini azatangazwa ku wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024 saa 11:00 za mu gitondo.
Kuri uwo munsi abanyeshuri bose bashoje icyiciro cy’amashuri y’isumbuye mu mashami atandukanye harimo imyuga n’ubumenyingiro, amashuri nderabarezi, ubuforomo ndetse n’ububyaza n’andi mashami atandukanye nibwo bazamenya amanota yabo.
Mu cyiciro cy’amashuri y’isumbuye mu mashami atandukanye hakoze abanyeshuri 56,537 baturutse mu bigo 857 bakoreye muri site 516, abanyeshuri bo mu myuga n’ubumenyingiro ni 30,992 baturutse mu bigo 331 bakaba barakoreye muri site 201 n’aho abo mu mashuri nderabarezi bo ni 4,068 bize ku bigo 16 bose hamwe bakaba 91,597.
Evariste NSENGIMANA/ Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: