Nyabihu: Young Boys irimo gukina na Addax mu gikombe cy’Amahoro
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2024, Saa Cyenda kuri Sitade Umumena mu mujyi wa Kigali ikipe ya Addax FC ya Juvenal isanzwe ibarizwa mu cyicro cya kabiri irimo gukina Young Boys yo mu Karere ka Nyabihu isanzwe ikina muri Shampiyona y’icyiciro cya Gatatu mu mikino y’irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro yatangiye guhera kuri uyu wa kabiri.
Uyu mukino utoroshye urabera kuri Sidate Umumena ikipe ya Nyabihu Young Boys yakaniye gutsinda uyu mukino n’ubwo bitoroshye gusa ubuyobozi bw’iyi kipe bukavuga ko bwababajwe no Kuba iyi kipe yo mu Karere ka Nyabihu itaratomboye APR FC ngo abe ariyo batsinda.
Perezida wa Nyabihu Young Boys Benimana Placide uzwi nka Baby Rich yabwiye igicumbinews.co.rw ko ikipe ye imeze neza kandi igomba gukuramo Addax ya Juvenal ku kabi n’akeza n’ubwo yababajwe no kuba ataratomboye APR FC.
Ati: “Twiteguye neza umukino ariko turizera ko nidukuramo iyi Addax uzambaze icyo ntekereza. Ikipe yacu imeze neza kandi buriya nuko tutatomboye APR FC ngo abe ariyo dukina muri ibi bihe ariko ndatekereza ko ni dukomeza amakipe azatwumva”.
Perezida wa Nyabihu Young Boys kandi yakomeje atanga ubutumwa k’umakipe yose yiyandikishije mu irushanwa ry’igikombe cy’amahoro. Avuga ko ikipe yose bazajya bahura nayo ari ugukubita batababarira kandi abafana bose ba Young Boys ko bagomba kuza ari benshi kandi bagashyigikira ikipe ye kuko ari iyabo.
Ni mu gihe kurundi ruhande igicumbinews.co.rw yavuganye n’umutoza wa Nyabihu Young Boys Mourinho avuga ko bagiye guhatana mpaka babonye amanota atatu.
Ati:” Nibyo koko turi teguye neza kandi dufite umuhate wo kubona amanota atatu ni urugamba rutoroshye ariko twiteguye neza kubona itsinzi ndetse tukazakomeza no kikundi cyiciro. Hhhhha duhuye na APR FC byaturyohera ariko bisaba ko tubanza kwitwara neza tukarenga iki cyiciro”.
Uyu mukino urimo kuba murakomeza kuwukurikina ku mbuga za Igicumbi News.
Emmanuel Maniriho/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: