Gakenke: Impanuka ikomeye yishe umuntu wari utwaye Moto

Ahagana saa Tatu n’iminota makumyabiri n’irindi zo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ugushyingo 2024 nibwo mu Mudugudu wa Kabaya, Akagali ka Rusagara, mu Murenge wa Gakenke Akarere ka Gakenke, habereye impanuka ikomeye y’amoto bikaviramo uwari uyitwaye kuhasiga ubuzima.

Amakuru umunyamakuru wa igicumbinews.co.rw yahawe na bamwe mu bantu bazi uyu nyakwigendera batuye muri ibyo bice bavuze ko uyu muturage wari utwaye moto yari asanzwe akora akazi k’ubucuruzi mu isantere ya Base bikavugwa ko kandi yari arimo kuva mu karere ka Gakenke ajya n’ubundi kuri base aho yakorerega akazi ke.




Mu kiganiro yagiranye na igicumbinews.co.rw Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Supertandant of Polisi Jean Bosco Mwiseneza yemeje iby’iyi mpanuka avuga ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Nemba. Ati:  “Mu muhanda wa kaburimbo Ku kiraro habereye impanuka ya MOTO TVS yavaga mu Gakenke yerekeza kuri Base yageze kuri icyo Kiraro agonga icyuma cyo ku muhanda k’iri Ku kiraro akubita Aho umutwe aragwa ahita apfa . Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Nemba kugirango ukorerwe isuzumwa”.

SP Mwiseneza uvugira Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yabwiye igicumbinews.co.rw ko hahise hatangira iperereza ku cyateye iyi mpanuka. Ati: “Hatangiye Iperereza ku cyateye Impanuka. Ubutumwa duha abatwara ibinyabiziga nukwirinda uburangare n’Umuvuduko urengeje uwateganijwe”.

Amakuru agera Kuri Igicumbi News avuga ko nyakwigendera yari umusore.




Emmanuel Maniriho/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author