Gicumbi: Umufana Torres wa Gicumbi FC akoze impanuka ikomeye Imana ikinga akaboko
Imodoka yagonze Ngabonziza Emmanuel uzwi nka Torres usanzwe ari umufana wa Gicumbi FC, Imana ikinga akaboko. Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu Tariki 14 Ukuboza 2024, ahagana saa sita n’igice z’amanywa imbere ya Gare ya Gicumbi.
Bitwayiki wari urimo kugendana na Torres arimo gufana mu mihanda y’umujyi wa Gicumbi yabwiye igicumbinews.co.rw ko imodoka yabaturutse inyuma barimo kugenda igonga Torres aratumbagira yikubita kuri Prablise(ikirahure cy’imbere cy’imodoka) ahita agwa imbere yayo, imunyura hejuru imugendana mu mampine nka metero icumi.
Ati: “Twarimo kugenda Torres arimo gufana, imodoka iduturuka inyuma tubona igonze Torres ahita yiterera yikubata hejuru yayo arabaranguka agwa imbere y’iyo modoka imugendana mu mapine. Twese twahise tuvugiriza induru icyarimwe arangije arahagarara. Twakekaga ko yapfuye, iyo asubira inyuma byari kuba birangiye!!. Hari umwe wahise asaba ko twaterura imodoka turangije turabikora. Abagabo nka 15 twayishyize mu kirere tumukuramo ahumeka ariko yasenutse”.
igicumbinews.co.rw yahise ihagera dusanga Torres yasenutse ku kaguru no ku kaboko kubera ko imodoka yagiye imukurubana mu muhanda w’amabuye uri imbere y’amarembo ya Gare ya Gicumbi werekeza munsi y’ibiro by’akarere. Reba hasi amashusho uko byari byifashe ku Igicumbi News Online TV:
Amakuru igicumbinews.co.rw ikesha undi wari kumwe nawe. Yavuze ko Torres amaze kumuhamagara nyuma y’uko ageze kwa muganga akamubwira ko ameze neza, akanamubaza uko impanuka yagenze agakeka ko aribwo yaragaruye ubwenge.
Mbere y’uko Torres ahura n’iyi mpanuka kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu yari yiriwe azenguruka umujyi wa Gicumbi arimo gufana akangurira abafana ba Gicumbi FC kujya kuyifana mu mukino igomba guhuramo na Vision Jeunesse Nouvelle FC.
Kanda hasi urebe ikiganiro yari yagiranye na Igicumbi News Online TV mu masaha abiri mbere y’uko bamugonga:
Ahagana saa cyenda na cumi n’itanu zo kuri uyu wa gatandatu Torres yavuganye na igicumbinews.co.rw avuga ko kuri ubu arwariye aho bakirira indembe(Uregence) ku bitaro bya Byumba kandi arimo kumererwa neza. Arasaba abafana ba Gicumbi FC kumuba hafi.
Ati: Nawe wabibonye imodoka yantwaye mu mapine abantu ni bo bayinkuye hejuru. Birimo kuba njyewe ntabwo namenye ibyari byo. Ubu ndwariye ku bitaro bya Byumba nagaruye ubwenge, ntangiye koroherwa. Ndasaba abafana ba Gicumbi FC gukomeza kumba hafi.
@igicumbinews.co.rw