Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 21

Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho inkuru y’urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 20 aho Mutesi yatunguwe no kubona Rufonsi ari gusomana n’undi mukobwa ,ubu tugiye kubagezaho igice cya 21.

Rufonsi ari ku kazi arimo gukora agiye kumva yumva telefone irahamagaye ,asanga Ni Cyusa ariwe wa mukobwa basomanaga amubwira ko arwaye ameze nabi Kandi akeneye ko ariwe uramujyana kwa muganga,Rufonsi ahita yirwarisha asaba agahushya abeshya ko agiye kwa muganga barakamuha ariko bamwibutsa ko hari amategeko agenga abakozi bakoreraho harimo irivuga ko guhimba ibinyoma kugirango wigire mu byawe bitemewe ubifatiwemo ahita yirukanwa,Rufonsi aba aragiye afata Moto ajya kwa Cyusa,agezeyo Cyusa amubwira ko yagirango babonane yumvaga amukumbuye cyane,niko guhita bajya mu kabari barinywera.

Rufonsi agiye kubona abona uhagarariye abakozi arahageze amubwira ko bitewe n’amafoto bamufashe ari kunywa bakanayoherereza uhagarariye ikigo yirukanwe,Rufonsi yumva ntabyumva ,asubira ku kazi ,akigerayo bahita bamuha ibaruwa imusezerera,atera amahane abandi bakozi bamubwira ko niba atabyumva yareba uhagarariye ikigo dore ko nawe yari yavuye mu mahanga yaje,Rufonsi aba yinjiye mu biro agezemo akubitwa n’inkuba kuko yasanze uhagarariye ikigo ari Muvumba ,Rufonsi abura icyo yavuga ahita asubira hanze anahita ataha ntacyo avuze.

Ageze mu rugo ahamagara Mutesi aramutuka cyane amubwira ko ariwe watumye bamwirukana ku kazi kubera ko yabonye uhagarariye ikigo ari Muvumba agirango Mutesi yabigambanye nawe ngo bamwirukane,Mutesi amubwira ko ataranazi ko Muvumba afite akazi ariko Rufonsi yanga kubyumva aguma kumutuka amubwira ati:”kuva ubu nubwo nagukoye sinkiri uwawe komezanya na Muvumba ,inkwano zange muzazimpe cyangwa mubireke”.

Mutesi aragenda abitekerereza ababyeyi be banga kubyumva ahubwo babwira Mutesi ko ari ukugirango abone uko akururukana na Muvumba banamubwira ko agomba kuba umugore wa Rufonsi byanga byakunda bitaba ibyo akabavira mu rugo no mu muryango,Mutesi arababwira ati:”muri ababyeyi bange mwarandeze ndabibubahira ,ariko rwose kuba umugore wa Rufonsi niyo mwanyica sinabyemera nakwemera nkapfa”.

Bigeze ni mugoroba Rufonsi ajya aho muvumba anyura ajya ku icumbi,aramutega ngo aze kumukubita ibuye nibikunda anamwice,igihe imodoka icyura Muvumba ije Rufonsi yihishahisha ku giti gihari ngo abone uko atera Muvumba amabuye ntawumubonye , ibisate by’amacupa atarazi ko birunze aho biba bimucyebye ino amaraso arava ,mugihe arimo kureba icyimucyebye imodoka Muvumba arimo iba irarenze ashiduka iri kurenga hakurya aboneza ajya kwa muganga kwipfukisha igisebe akuye aho.

Ubu Rufonsi arajya abwira abantu ko yabaye iki? Ni aho ubutaha mugice cya 22 .

Iyi Nkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co.rw

About The Author