Amagaju FC yiyemeje kubuza APR FC ibyishimo mu mukino w’indyankurye wo kuri iki Cyumweru
Kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2025, saa cyenda zuzuye, kuri Sitade ya Huye harabera umukino w’ikirarane utegerejwe n’abatari bake. Uwo mukino urahuza ikipe y’Amagaju FC na APR FC. Ni umukino utarakiniwe igihe kubera ko APR FC yari mu mikino nyafurika.
Amagaju FC, ikipe izwiho kugora cyane amakipe akomeye mu Rwanda, iri kwitegura neza uyu mukino. Nk’uko amakuru agera ku munyamakuru wa Igicumbi News abivuga, abakinnyi b’Amagaju FC bakoze imyitozo ikakaye kugira ngo baheshe ibyishimo abafana bayo bo mu karere ka Nyamagabe ndetse n’abo muri Huye aho iyi kipe isanzwe yakirira imikino yayo. Uyu mukino uzanabanzirizwa n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 90 ikipe y’Amagaju imaze ibayeho.
Umuvugizi w’Amagaju FC, Bwana Prince Théogène Nzabihimana, yavuze ko intego nyamukuru y’uyu mukino ari ugutsinda APR FC kugira ngo bizihize iyi sabukuru neza. Yagize ati: “Amagaju FC ni ikipe y’ubukombe kandi imfura mu makipe yo mu Rwanda. Mu kwizihiza iyi myaka 90 tumaze tubayeho, turashaka gutsinda amakipe akomeye, duhereye kuri APR FC. Turahamya ko gutsinda uyu mukino bishoboka ijana ku ijana. Turasaba abakunzi bacu ko baza kuri Sitade ari benshi kugira ngo badushyigikire. Twanashyizeho poromosiyo ku matike azagurwa mbere y’umunsi wa Gatanu kugira ngo abafana babashe kwirebera uyu mukino.”
Uyu mukino utegerejwe cyane uzatanga ishusho y’icyerekezo cya APR FC muri shampiyona, cyane ko nayo ihatanira guhiga Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere. Rayon Sports nayo yakiniye kuri Sitade ya Huye na Mukura VS kuwa Gatandatu ihatsindirwa ibitego 2-1.
Abakunzi b’umupira w’amaguru bakomeje kwitegura uyu mukino, dore ko Amagaju FC ari ikipe izwiho gutungurana no kugora amakipe akomeye. Kuri iyi nshuro, abakunzi bayo bategerezanyije amatsiko niba koko izabasha kwitwara neza ikabereka ko ari ikipe ikomeye mu myaka 90 imaze ibayeho.
Emmanuel Niyonizera Mustapha / Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: