Perezida Kagame yashyize Jean-Guy Afrika ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa RDB
Ku wa Mbere, tariki ya 13 Mutarama 2025, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagize Jean-Guy Afrika Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).
Jean-Guy Afrika aje kuri uyu mwanya asimbuye Francis Gatare, wagizwe Umujyanama wihariye muri Perezidansi ya Repubulika ku wa 20 Ukuboza 2024.
Mbere yo kugirwa Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika yakoraga muri Banki Nyafurika y’Iterambere (African Development Bank, AfDB).
Hagati y’umwaka wa 2006 na 2008, Afrika yari Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga muri RIEPA, ikigo cyari gishinzwe ishoramari no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, mbere y’uko gihuzwa na RDB mu 2008.
Kuva mu 2008 kugeza mu 2010, Afrika yari inzobere mu gusesengura politiki n’ingamba. Nyuma y’aho, yagiye gukorera Banki Nyafurika y’Iterambere, atangirayo nk’inzobere mu byerekeye politiki y’ubuhinzi.
RDB yashyizweho hashingiwe ku Itegeko No 46/2013 ryo ku wa 16 Kamena 2013, ikaba ifite inshingano zo guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda binyuze mu gushyigikira urwego rw’abikorera.
Muri izo nshingano harimo gufasha mu gutegura no gushyira mu bikorwa politiki n’ingamba zigamije iterambere ry’ubukungu, korohereza ishoramari ry’imbere mu gihugu n’iryo hanze, no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga. RDB inashinzwe guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo, gukurikirana politiki zijyanye n’ubukerarugendo, no kubungabunga pariki z’igihugu n’ahandi hantu hafite agaciro mu rwego rw’ubukerarugendo.
@igicumbinews.co.rw
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: