Senateri Evode adaciye k’uruhande yagaragaje impamvu zituma abayobozi muri Guverinoma basimbuzwa mu gihe gito

Senateri Evode Uwizeyimana

Senateri Uwizeyimana Evode yatangaje ko hari abayobozi mu nzego za Guverinoma badakomeza inshingano zabo igihe kirekire kubera kwikunda no kwita ku nyungu zabo bwite aho gushyira imbere inyungu z’abaturage bakorera. Yongeyeho ko gusimburwa kwabo bidatangaje, kuko muri politiki impinduka ari ibisanzwe.

Ibi yabivuze kuri Televiziyo y’Igihugu ubwo bari mu kiganiro gisuzuma ibikubiye mu byo Perezida Paul Kagame aherutse gutangariza abanyamakuru mu cyumweru gishize.

Ku bijyanye no gusimbuza abayobozi bataramara igihe kirekire mu nshingano, Perezida Kagame yasobanuye ko izo mpinduka zigamije inyungu z’abaturage, kandi igihe zibonetse ko zikenewe, afata umwanzuro nta yandi mazina cyangwa impamvu zindi abanje kureba.

Senateri Uwizeyimana yavuze ko bamwe mu bayobozi bagirirwa icyizere ariko bagatangira guha agaciro inyungu zabo bwite, bigatuma batuzuza inshingano uko bikwiye.

Yagize ati: “Minisitiri aba ari umuntu wagiriwe icyizere cyo gukorera abaturage. Nyamara hari igihe ugasanga hari abibeshya bakumva ko minisiteri ari umutungo wabo bwite. Ahubwo bakibanda ku kuzuza izina ryabo aho kubaka ibikorwa bifitiye igihugu akamaro. Ibyo biragenda bigaragara kandi Perezida wa Repubulika aba abikurikirana.”




Yagarutse no ku rundi rugero rw’abayobozi bazamo icyizere gishingiye ku bumenyi bafite ariko ntibashake gukorana n’abandi.

Ati: “Hari ubwo umuntu ajya mu nshingano za minisitiri ariko akazana icyizere gikabije, yumva ko ubwenge afite buhagije ngo akemure byose. Ntiyifuze gukorana n’abo asanze bafite amakuru n’uburambe ku byari bihari. Nyamara kugira ngo ibintu byihute bisaba gukorera hamwe, nubwo umuyobozi mukuru ari we uba ufite inshingano zahawe na Perezida wa Repubulika.”

Yongeyeho ati: “Hari abashobora kuza bafite impamyabumenyi ziturutse muri za kaminuza zifite izina rikomeye ku Isi, ariko ntibahuze ubwo bumenyi na politiki y’igihugu cyangwa ibibazo biri mu rwego basanzemo. Akenshi ibyo biza kubagusha mu makosa, bikagaragaza intege nke mu mikorere yabo.”

Senateri Uwizeyimana yasoje ashimangira ko abayobozi bashoboye ari abashaka ubufatanye, bagashyira imbere inyungu rusange aho gushyira imbere inyungu zabo bwite.




@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author