Ishusho ya Sina Gérard WFC yasoje Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri inganyije na Tiger WFC

Mu mpera z’icyumweru gishize, Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu bagore, mu gice kigize Intara y’Amajyaruguru, yarasojwe. Ku wa Gatandatu, kuri Stade ya Nyirangarama, Sina Gérard WFC yari yakiriye Tiger WFC, umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1. Uyu musaruro ntiworoheye Sina Gérard WFC kubona amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikira kugira ngo ihatanire itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Uyu mukino, watangiye neza ku ruhande rwa Tiger WFC, yabonye igitego cya mbere hakiri kare, ariko nyuma Sina Gérard WFC irakishyura. Nubwo ikipe ya Sina Gérard WFC itabonye itike yo gukomeza, yagaragaje urwego rwiza rw’imikinire muri uyu mwaka w’imikino, bityo benshi bakagaragaza icyizere cy’uko umwaka utaha ishobora kuzitwara neza kurushaho. Ni ikipe nshya muri shampiyona, ariko ifite inyota yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere. Ku rundi ruhande, Tiger WFC yo mu karere ka Gicumbi, nayo imaze igihe gito ishinzwe, ni ikipe y’abana bakiri bato, aho igenda yerekana ubushake bwo guteza imbere impano zabo.




Marcel Niyibizi, umutoza wa Sina Gérard WFC, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Igicumbi News, yavuze ko nubwo ari umwaka wa mbere w’iyi kipe muri shampiyona, afite icyizere cy’uko umwaka utaha hazabaho impinduka zigaragara. Yagize ati:
“Nibyo, uyu mwaka wa mbere ntabwo twitwaye neza, ariko umwaka utaha tuzakora ibishoboka byose. Dufite ubuyobozi budushigikiye kandi tuzagerageza gukosora ibibazo byose twahuye nabyo. Abakinnyi bose barasigara mu ikipe, ndetse dushobora kongeramo abandi kugira ngo duhangane mu buryo bukomeye.”

Ku ruhande rwa Tiger WFC, umutoza w’iyi kipe yavuze ko, nubwo bakiri bato mu myaka, bafite gahunda yo gukomeza kuzamura urwego rw’abakinnyi babo.

Yagize ati: “Nk’uko wabibonye, dufite abana bakiri bato, kandi barakina neza. Turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bazamure urwego rwabo. Turizera ko umwaka utaha ikipe izaba ifite imbaraga haba mu kibuga no hanze yacyo.”

Umwaka w’imikino wa 2024-2025 mu gice k’Intara y’Amajyaruguru wasojwe Sina Gérard WFC itsinze imikino ibiri, inganya ibiri, itsindwa imikino ine. Abayobozi b’iyi kipe bavuga ko umwaka utaha izagaragara mu isura nshya.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author