Abapasiteri barwaniye mu materaniro bapfa amaturo
Habaye akavuyo mu rusengero rwa Angilikani rwa Gihanga mu ntara ya Bubanza, mu gihugu cy’u Burundi. Amakuru avuga ko mu gihe bari mu materaniro ku Cyumweru Tariki 19 Mutarama 2025. Itsinda rimwe ry’abakirisitu ryinjiye rihita ritangira kuririmba ibitari bihuje n’ibyo irindi tsinda ryari ririmo, bamwe mu ba Pasiteri batangiye gufatana mu mashati bararwana. Hari abakirisitu bahise babakiza abandi barwana no gusohoka mu rusengero.
Iryo tsinda rya mbere ryahagaritse amateraniro, rivuga ko urusengero rutayobowe neza. Umwe muri bo yatangaje ko abayobozi b’urusengero, barimo abapasitori bane n’abarimu babiri, bafata ibyemezo batagishije inama y’itorero. Ikindi kandi ngo umutungo w’urusengero ntukoreshejwe neza.
Abo bakirisitu bavuga ko icyo kibazo kimaze hafi imyaka ibiri ndetse ngo banditse amabaruwa atatu ariko ntibigeze basubizwa. Inama y’itorero igizwe n’abajyanama 26. Umwe muri abo ajyanama avuga ko pasitori mukuru yabahagaritse, ntibamenyeshwa impamvu yabyo. Ku bwe, ngo ni uko habayeho inama yashakaga gusuzuma ibikorwa byose byakozwe n’icyerekezo cy’ahazaza. Guhagarikwa kwabo ngo kwabateye impungenge, ntibamenya ibirimo kuba. Basaba ko hakoherezwa abayobozi bakuru kugira ngo bashyire ibintu ku murongo.
Pasitori mukuru w’iryo torero asobanura ko ibyemezo byose bifatwa bica mu maboko ya musenyeri kandi akaba yarabyemeje. Jean Claude Ngiyirimbere yamaganye imyitwarire y’itsinda ry’abakirisitu ryahagaritse ibikorwa byo gusenga.
@igicumbinews.co.rw
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: