U Rwanda rwanenze icyemezo cya SADC cyo kohereza abasirikare muri RDC
U Rwanda rwanenze icyemezo cya SADC cyo kohereza abasirikare muri RDC. Gusa rukavuga ko rwakiriye neza kuri iki cyumweru icyifuzo cyo gutumiza inama y’ibihugu bigize imitwe ibiri y’akarere ka Afurika kugira ngo baganire ku ntambara irushaho gukaza umurego muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umutwe w’inyeshyamba wa M23, umaze kugera ku ntsinzi ifatika mu burasirazuba bwa Congo, ufata umujyi ukomeye wa Goma kandi uvuga ko uzakomeza ugana ku murwa mukuru Kinshasa.
Iyi ni yo ntambara iheruka gukaza umurego muri aka gace karimo ubukungu butubutse bw’amabuye y’agaciro, ariko kakaba karanzwe n’imvururu z’imyaka myinshi zishingiye ku mitwe y’inyeshyamba myinshi ndetse n’ihohoterwa rikorerwa Abaturage ba RDC bavuga ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Izi mvururu zahungabanyije umugabane wose, bituma ibihugu byo mu miryango y’akarere bihamagara inama z’igihe cyihutirwa kugira ngo bigire icyo bikora kuri ibi bibazo bikomeje gukomera.
Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), ugizwe n’ibihugu 16, ku wa gatanu wasabye ko hategurwa inama ihuriweho n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ugizwe n’ibihugu umunani, kugira ngo baganire ku cyerekezo cyafatwa ku kibazo cy’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yatangaje ko “yakiriye neza igitekerezo cyo gutegura iyo nama ihuriweho,” yongeraho mu itangazo ko “u Rwanda rwakomeje gushishikariza ko haboneka umuti wa politiki ku ntambara ikomeje.”
Inama yihutirwa ya SADC ntiyitabiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda—kuko u Rwanda atari umunyamuryango w’uwo muryango—ariko Perezida wa Congo, Félix Tshisekedi, we yayitabiriye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Mu ntangiriro z’icyumweru, Perezida Kagame yitabiriye inama yihutirwa y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), mu gihe Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo atayitabiriye.
Inama ya SADC yatumijwe nyuma y’uko abasirikare b’ibihugu bibiri bigize uwo muryango—Afurika y’Epfo na Malawi—biciwe mu mirwano yabereye hafi y’umujyi wa Goma aho bari baroherejwe.
Bamwe mu basirikare bapfuye bari bagize umutwe wa SAMIDRC (Ingabo zoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo – SADC).
Mu itangazo ryo ku cyumweru, Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yanenze icyemezo cya SADC cyo kohereza ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ivuga ko “batagombye kuba bahari kuko barushaho gukongeza ibibazo byari bisanzwe bihari.” Perezida Kagame nawe yari yanenze icyi cyemezo.
Nubwo u Rwanda rutigeze rwemera ko rufasha M23 mu bikorwa bya gisirikare, raporo y’inzobere za Loni yo muri Nyakanga umwaka ushize yavuze ko u Rwanda rufite abasirikare bagera ku 4,000 mu burasirazuba bwa Congo, kandi ishinja Kigali kuba “igenzura ku buryo butaziguye” uwo mutwe.
U Rwanda rwo rwemeza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itera inkunga ikanacumbikira FDLR, umutwe w’inyeshyamba washinzwe n’abahoze ari abayobozi ba gisirikare bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uburyo imirwano yarushijeho gukaza umurego bwateye impungenge z’ihungabana ry’ubuzima bw’abaturage.
Mu karere gasanzwe gacumbikiye ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage bahunze ingo zabo, iyo mirwano yongeye gutuma abandi bantu 500,000 bahunga, nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye.
@igicumbinews.co.rw
Kanda hasi ukurikire amakuru agaruka ku ntambara irimo guhuza M23 na FARDC ku Igicumbi News Online TV: