Rulindo: Imodoka ya Coaster yakoze impanuka ikomerekeramo abantu 10

Ahagana saa cyenda z’icyi Cyumweru tariki ya 02 Gashyantare 2025, impanuka ikomeye y’imodoka yabereye mu Mudugudu wa Mugomero, Akagari ka Murama, Umurenge wa Kisaro, Akarere ka Rulindo, mu muhanda Musanze-Base-Gicumbi. Iyo modoka yari ivuye i Musanze yerekeza i Nyagatare, ariko kubw’amahirwe, nubwo abantu 10 bakomeretse, nta n’umwe wahasize ubuzima.

Amakuru y’ibanze yatanzwe n’abaturage yabashije kugera kuri Igicumbi News, agaragaza ko bishoboka ko impanuka yatewe n’umuvuduko ukabije w’iyo modoka. Gusa, uwo muhanda nawo uzwiho kugira amakoni mabi cyane, cyane cyane muri ako gace ka Kisaro.

Mu kiganiro na Igicumbi News, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yemeje ayo makuru, avuga ko iyi mpanuka yabaye ku muhanda wa kaburimbo Base-Gicumbi. Yagize ati: “Habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster ifite pulake GR 270 D. Yavaga Musanze yerekeza Gicumbi, igeze ahavuzwe haruguru irenga umuhanda, igonga umukingo, igwa igaramye irangirika. Abantu 10 bakomeretse byoroheje.”



SP Jean Bosco Mwiseneza yakomeje avuga ko abakomeretse bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Byumba, kandi hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye impanuka. Yongeyeho ko iyo modoka yari itwaye abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare, bari bavuye gukina umukino wa Goalball i Musanze.

Ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru bwatanze ubutumwa busaba abatwara ibinyabiziga kwirinda umuvuduko ukabije no gukomeza kuba maso igihe cyose batwaye.

Amakuru Igicumbi News yabonye yemeza ko iyo modoka yari itwaye abantu 27 bavaga i Musanze berekeza i Nyagatare. Abakomeretse bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Byumba kugira ngo bitabweho n’abaganga.



Emmanuel Niyonizera Moustapha / Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author