Nyagatare: Umucamanza n’umugabo we batawe muri yombi bakurikiranyweho kwaka ruswa

Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwatangaje ko rwafunze Uwingabiye Delphine, Umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gatunda ukurikiranweho kwaka no kwakira ruswa yizeza umuturage kuzatsinda urubanza yari afite muri urwo Rukiko.

Nk’uko RIB yabitangaje kuri uyu wa Mbere Tariki 03 Gashyantare 2025, yanafunze kandi umugabo we Rwarinda Théogene ukurikiranyweho kuba icyitso muri icyo cyaha.

RIB yaburiye abakoresha inshingano n’ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite kubihagarika, kuko utazabyubahiriza azakurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.

RIB kandi igashimira abakomeje kugira uruhare mu kurwanya ruswa batanga amakuru kugirango irandurwe mu gihugu.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author