Uganda irahakana ibyo kohereza ingabo 1000 muri RDC zo gufasha M23

Maj Gen Felix Kulayigye umuvugizi wa UPDF(Photo:Courtesy)
Abayobozi bane bo mu nzego zo hejuru muri dipolomasi muri Loni bavuganye na Reuters kuri uyu wa Kabiri Tariki 04 Gashyantare 2025, bavuze ko Uganda yohereje abasirikare barenga 1,000 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), hafi y’aho iki gihugu kiri kurwana n’inyeshyamba za M23.
Abo badipolomate ba Loni bavuze ko ubu muri RDC hari hagati y’abasirikare ba Uganda 4,000 na 5,000 bashyigikiye ingabo za Kongo mu rugamba barwana n’inyeshyamba zimaze kwigarurira ibice by’Uburasirazuba.
Uganda yari isanzwe ifasha ingabo za Kongo kurwanya irindi tsinda ry’inyeshyamba, ari ryo ry’Abayisilamu b’Allied Democratic Forces (ADF), kandi ngo ibyo kohereza abandi basirikare 1,000 na 2,000 biri mu rwego rw’iyo gahunda yiswe Operation Shujaa, nk’uko izo nzobere zabihamije.
Nubwo amakuru yaturutse mu nzego za Loni avuga ibyo, umuvugizi w’ingabo za Uganda, Felix Kulayigye, yahakanye ko hari koherezwa abasirikare benshi. Yavuze gusa ko ingabo zabo zahinduye “imyitwarire ijya ku bwirinzi bw’intambara”, ariko ntiyagira ibisobanuro birenzeho atanga.
Minisitiri w’Itumanaho wa RDC, Patrick Muyaya, ntiyashubije ibibazo byabajijwe ku bijyanye n’uko ingabo za Uganda zabonetse muri icyo gihugu. Gusa yavuze ko intego y’ingabo z’ibihugu by’Iburasirazuba bwa Afurika ziri muri ako gace ari iyo kurwanya ADF, ariko ko bishoboka ko zazagirana imirwano n’inyeshyamba za M23.
Muyaya yunzemo ati: “Haracyariho amakenga menshi kuri Uganda, hari amakenga menshi ku by’ukuri biri kuba kuri M23.”
Inzobere za Loni zagiye zivuga ko Uganda yigeze gushyigikira inyeshyamba za M23, kimwe n’uko izo mpungenge zinareba u Rwanda. Ariko u Rwanda na Uganda bakomeje guhakana ibyo birego.
@igicumbinews.co.rw
Kanda hasi ukurikire amakuru agaruka ku ntambara irimo kubera muri RDC ku Igicumbi News Online TV: