Gicumbi: Imodoka ya Gitifu yahiye irakongoka
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 4 Gashyantare 2025, mu Murenge wa Giti, Akarere ka Gicumbi, ku muhanda Giti-Byumba, imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Bagirana Jean Marie Vianney, yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.
Amakuru yizewe yageze kuri Igicumbi News yemeza ko iyi modoka yafashwe n’inkongi ubwo yari mu nzira, ariko abari bayirimo bose babasha kuyisohokamo amahoro.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwemeje aya makuru
Nzabonimpa Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, mu kiganiro yagiranye na Igicumbi News, yemeje iby’iyi nkongi y’umuriro. Yagize ati:
“Imodoka ye yagize ikibazo ahita abitumenyesha. Muri make, mu kiganiro twagiranye, yambwiye ko yari amaze igihe gito avanye iyi modoka gusuzumwa mu Akagera. Akimara kuyivana yo, yahise ifatwa n’inkongi y’umuriro ubwo yari mu nzira. Icyakora, ababifitemo ubuhanga ni bo bazasesengura icyayiteye gushya.”
Mayor Nzabonimpa yakomeje avuga ko nubwo Gitifu w’Umurenge wa Giti yari muri konji, imodoka ye yari ifite ibyangombwa byuzuye. Yagize ati:
“N’ubundi yari muri konji, ariko yari yagiyeyo ku mpamvu z’akazi. Namubajije ambwira ko yari afite ubwisungane mu bwishingizi (Assurance), kandi nkeka ko n’inkongi y’umuriro ireberwaho muri ubwo bwishingizi. Ibyo ni byo byaduha amahirwe yo gutuma abona indi modoka.”
Ubuyobozi bw’Akarere busaba abaturage kwitwararika
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwibukije abatwara ibinyabiziga ko bagomba kwitwararika, bagasuzumisha imodoka zabo kandi bakagira ibyangombwa byuzuye by’ubwishingizi, kugira ngo bazashobore gutabarwa mu gihe habaye ikibazo gitunguranye.
Abari mu modoka bose bavuyemo amahoro
Amakuru Igicumbi News yamenye ni uko uretse Gitifu w’Umurenge wa Giti, muri iyo modoka harimo undi muntu umwe. Bombi babashije kuyisohokamo amahoro nyuma yo kumva ko hari ikibazo gikomeye cyibaye.
Kanda hasi ukurikire uko Mayor wa Gicumbi abisobanura ku Igicumbi News Online TV:
Inkuru yateguwe na Emmanuel Niyonizera Moustapha / Igicumbi News