Perezida Museveni ageze muri Tanzania mu nama ihuza SADC na EAC
![](https://www.igicumbinews.co.rw/wp-content/uploads/2025/02/FB_IMG_1738999929698.jpg)
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yageze i Dar es Salaam muri Tanzania kugira ngo yitabire inama idasanzwe ihuza Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC), igamije kuganira ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Iyi nama yateguwe mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke bimaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC, ahakomeje kugaragara ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, harimo na M23. Umuryango wa SADC wafashe umwanzuro wo kohereza ingabo muri ako gace kugira ngo zifatanye n’iza RDC mu kugarura amahoro no guhangana n’iyo mitwe.
Ku rundi ruhande, u Rwanda rwagaragaje impungenge ku cyemezo cya SADC cyo kohereza ingabo muri RDC, rwibutsa ko hakwiye gushakwa umuti urambye w’ibibazo bya politiki biri mu Burasirazuba bwa RDC, aho gukoresha gusa ingufu za gisirikare.
Iyi nama ihuza EAC na SADC ni ingenzi kuko igamije guhuza imbaraga z’iyi miryango yombi mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, hagamijwe kugarura amahoro arambye muri ako karere.
@igicumbinews.co.rw
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: