Perezida Museveni yasabye Tshisekedi kuganira na M23

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yashimangiye akamaro k’ibiganiro bitaziguye hagati ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, n’imitwe yitwaje intwaro iri mu gihugu cye.

Yagize ati: “Intambara ntishobora gukemurwa n’ibikorwa bya gisirikare. Tugomba kwirinda kwishuka ko dushobora gukemura ibibazo bigoye nk’ibi dukoresheje amasasu cyangwa ibisasu.”

Perezida Museveni atanze ubu butumwa nyuma y’Inama yahuje SADC na EAC. Ni mu gihe kandi muri iyi minsi intambara yongeye kubura, aho umutwe wa M23 wafashe umujyi wa Goma. Uyu mutwe wongeye kubura imirwano mu 2021, uvuga ko uharanira uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda, cyane cyane abatutsi ba Congo.




Perezida Tshisekedi amaze igihe asabwa kwinjira mu biganiro binyuze mu nzira zitandukanye, ariko akomeza kwanga kuganira na M23, n’ubwo ingabo ze zigenda zihura n’ibibazo bikomeye ku rugamba.

Leta ya Congo ishinja u Rwanda gufasha M23, ariko Kigali yo yamaganira kure ibi birego. Ahubwo, u Rwanda rwashinje RDC gukorana n’umutwe wa FDLR, urimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ingabo za SADC n’iza Burundi zifatanyije n’ingabo za Congo, mu gihe Kinshasa yakajije amagambo y’ibitero bishobora kugabwa ku Rwanda.

Iyi nama ibaye kandi mu gihe ibihugu bya SADC, cyane cyane Afurika y’Epfo, biri gusabwa ibisobanuro ku ruhare rwabyo muri iki kibazo, nyuma y’uko ingabo zabyo zigize igihombo gikomeye mu mirwano na M23.




@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author