Perezida Kagame yavuze ko haba RDC n’abandi nta n’umwe ufite ubushobozi bwo gucecesha u Rwanda

Mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bya EAC ndetse na SADC, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutazigera ruceceshwa na RDC mu gihe yaba ishaka guhungabanya umutekano w’Igihugu.

Ati: “Republika Iharanira Demokarasi ya Congo ntiyadusaba guceceka mu gihe iri gushyira ikibazo cy’umutekano ku gihugu cyacu. Ntawe ushobora kutwumvisha ko tugomba guceceka. Tumaze igihe kinini dusaba DRC n’abayobozi bayo, twabagejejeho ibibazo byacu kandi tubasaba kubikemura, ariko baranze.”

Perezida Kagame yavuze ko inama zidatanga umusaruro zigomba guhagarara. Ati: “Ntitugomba kongera kugira inama nk’izo twagize nyinshi zidatanga umusaruro. Ntidushobora gukomeza guhozaho tuvuga ibibazo gusa. Icyo turi kubona ni intambara ishingiye ku moko imaze igihe kirekire itegurwa, harimo kwima abantu uburenganzira bwabo hanyuma bakaza no kugaba ibitero kuri Rwanda.”

Perezida Kagame yashimangiye ko ari ngombwa kwemera uburenganzira bw’abaturage no gufata ingamba zo gukemura iki kibazo. Ati: “Iyi ntambara yatangijwe na DRC, ntabwo ari u Rwanda rwayitangiye. Bayizanye, barayishyira ku Rwanda, none ngo tuyigire iyacu. Ntituyigira iyacu. Ibyo nta mpaka zirimo. Iyi nama tuyikoreshe mu buryo buha agaciro ibi bibazo byose, kugira ngo tubone igisubizo kirambye.”




@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri Igicumbi News Online TV:

About The Author