Gicumbi: Abaturage barashinja abayobozi kubaka amafaranga atagira gitansi

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)
Bamwe mu baturage bageze mu zabukuru bafata amafaranga VUP ariko bakaba barimo bakora imirimo yoroheje mu muhanda Byumba Ngondore mu karere ka Gicumbi batuye mu kagali ka Nyakabungo barataka kwakwa amafaranga atagira Gitansi ngo ajye kubakwa Akagali ndetse najya muri Ejo Heza.
Aba baturage bavuga ko kuwa Gatatu aribwo bagiye guhembwa amafaranga 9,000Frw kuri SACCO ya Byumba basohoka bagahura n’ubakoresha mu muhanda yarangiza akabaka amafaranga 3,000Frw ababwira ko ari ayo gitifu yamutumye ngo 1,500Frw ariyo kubaka ibiro by’Akagari andi 1,500Frw akaba ayo kwishyura muri Ejo Heza.
Umwe mu baturage yabwiye Igicumbi News ko batunguwe n’uko nta gitansi babahaye kandi n’amafaranga bayabatse ku gahato batabanje kubaganiriza. Ati: “Nawe ibaze guhembwa 9,000Frw bakagukuraho 3,000Frw?. Ibi ntabwo aribyo rwose! Niba ari akagari bashaka kubaka, nibavuge umuntu yitange uko yifite.”
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Ngakubungo mu kiganiro yahaye Igicumbi News yemeye ko koko gahunda yo kubaka akagari ihari, abajijwe ibyo kwaka amafaranga atagira Gitansi yahakanye aya makuru yivuye inyuma.
Ati: “Ibyo byuko bakwa amafaranga ya Ejoheza nge ntabyo nzi kuko hari ubashinzwe ubwo nuwaba ayabaka sinabamenya nge nibwo mbimenye gusa twe ntayo twabatse. Ubundi umusanzu w’inyubako y’akagari abaturage barayatanga bagahabwa inyemezabwishyu uretse ko tutari twanatangira kuyakusanya kandi twashyizeho nimero ya konti y’akagari ndetse na mobile money ushaka gutanga ayo mafaranga aragenda akayashyiraho bariya bakora umuhanda rero ntahantu ndahurira nabo narimwe kuko bo barakora bafite umuntu ubagenzura ubashinzwe kandi bahemberewa kuri Sacco.”
Gitifu wa Ngakubungo kandi yabwiye Igicumbi News ko uwabagize ikibazo nk’icyo yabivuga kigakurikiranwa ndetse nababikoze bakabibazwa kuko byaba aribyo kwaka umuturage amafaranga mu buryo butanyuze mu mucyo.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire iyi nkuru ku Igicumbi News Online TV: