Mu turere 4 hafatiwe Abantu 11 bengaga inzoga zitemewe n’amategeko

Kuri uyu wa kane tariki ya 23 Mutarama, Polisi y’u Rwanda yakoze umukwabu w’abacuruza ibiyobyabwe n’abakora inzoga zitemewe n’amategeko hafatwa abantu batandukanye mu turere twa Rusizi, Bugesera, Kicukiro na Nyagatare.

Muri uyu mukwabu, mu karere ka Rusizi mu murenge wa Bugarama mu kagari ka Ryankana mu rugo rwa Mbanira Mathieu w’imyaka 38 hafatiwe litiro 500 z’inzoga zitemewe zizwi ku izina ry’Umutarabanyi, uyu yafatanyaga n’umuturanyi we kwenga izo nzoga, ariwe Mbarushimana Ezira w’imyaka 33 y’amavuko.

Mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyarugenge, akagari ka Kabuye hafatiwe litiro 300 z’inzoga zitemewe zizwi ku izina ry’Ibikwangari, zafatanwe abantu bane aribo; Gakire Thomas w’imyaka 40, Hategekimana Razar w’imyaka 48, Rukimirana Jean Pierre w’imyaka 41 na Mbarubukeye Thomas w’imyaka 50.

Naho mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gatenga mu tugari twa Gahanga na Murinja abafatanwe inzoga zitujuje ubuziranenge ni Mudahunga Callixte w’imyaka 38 wafatanwe litiro 20, Nisingizwe Theophile w’imyaka 30 wafatanwe litiro 45, Muhoza Valentine w’imyaka 31 yafatanwe litiro 15 na Bigirimana Diogene w’imyaka 42 wafatanywe litiro100.

Ni mu gihe mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Murama hafatiwe uwitwa Nsengiyumva Emmanuel w’imyaka 29 afite Kanyanga litiro 47, na none mu murenge wa Mimuli umugabo witwa Nsanzimfura Valens umaze gufungwa inshuro eshatu kubera gucuruza kanyanga yongeye gufatanwa litiro 16 za kanyanga.

Aba bose bafatiwe muri uyu mukwabu wakozwe na Polisi, bafashwe ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage baba batanze amakuru y’abakora bakanacuruza izi nzoga z’inkorano zitemewe ndetse n’ibiyobyabwenge. Iki kikaba ari igikorwa gishimishije abaturage bagiramo uruhare mu guhashya izi nzoga n’ibiyobyabwenge biteza umutekano muke, kikaba igikorwa kandi Polisi ikangurira buri wese kukigira icye atanga amakuru.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yakanguriye abaturage kwirinda inzoga z’inkorano kuko ziba zitujuje ubuziranenge, kandi zikagira ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Yagize ati: “Hari bamwe mu baturage banywa izi nzoga ngo bashaka guhita basinda kuko zikaze kandi zigura make, nyamara bakirengagiza ko bari kwiyangiriza ubuzima bwabo kuko zibatera indwara zitandukanye. Izi nzoga ziba zikoze mu bintu bibi bitandukanye birimo imisemburo yifashishwa bakora imigati hari n’abashyiramo ifumbire nyongeramusaruro n’ibindi bitandukanye murumva ko iyo bigeze mu mubiri w’umuntu ugomba kugira ingaruka.”

Yanabibukije ko izi nzoga z’itemewe n’amategeko ndetse n’ibiyobyabwenge aribyo ntandaro y’urugomo rubera hirya no hino mu miryango, amakimbirane, ubujura, gufata kungufu abagore n’ibindi bihungabanya umutekano. Yasabye abaturage kureka kuzinywa, kuzicuruza no gucuruza ibiyobyabwenge ahubwo bagashaka indi mirimo bakora yabateza imbere kandi yemewe n’amategeko mu Rwanda badakoze ibibagiraho ingaruka.

Iteka rya Minisitiri Nº001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo mu ngingo ya 5 bagaragaza ko inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko zifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 bavuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Mu gika cya Gatatu muri iri tegeko bagaragaza ko ufatanwe ibiyobyabwenge byoroheje ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

@igicumbinews.co.rw

About The Author