Igisasu cyahitanye abantu 63 mu bukwe bw’i Kabul muri Afghanistani
Igisasu cyaturikiye mu bukwe bwaberaga i Kabul mu murwa mukuru wa Afghanistani gihitana abantu 63 naho abarenga 180 barakomereka.
Ababibonye babwiye BBC ko umwiyahuzi yaturikije ibintu biturika ubwo ubukwe bwari buri kuba.
Ibyo byabaye ejo ku wa gatandatu nyuma gato ya saa yine na 40 z’ijoro ku isaha y’i Kabul, mu gace k’uburengerazuba bw’uyu mujyi gatuwe cyane n’abayisilamu b’aba Shia.
Umutwe w’Abatalibani wahakanye ko atari wo wagabye icyo gitero. Nta wundi mutwe wari wigamba icyo gitero.
Mu bihe bishize, intagondwa z’abayisilamu b’aba Sunni, barimo n’Abatalibani n’umutwe wiyita leta ya kisilamu, bakomeje kugenda bibasira ba nyamucye b’aba Shia Hazara muri Afghanistani na Pakistani.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Afghanistani yemeje uwo mubare w’abishwe hashize amasaha icyo gitero kibaye.
Amafoto yo ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imirambo inyanyagiye mu cyumba (‘salle’) ubwo bukwe bwaberagamo, mu gihe ameza n’intebe byari byahirimye.
Aha muri Afghanistani, ubukwe bukunze gutahwa n’abashyitsi babarirwa muri za magana, bagateranira muri za ‘salles’ aho akenshi abagabo bicara ukwabo batandukanye n’abagore n’abana.
Mohammad Farhag wari watashye ubwo bukwe yavuze ko yari anyarukiye aho abagore bicara ubwo yumvaga ikintu giturika bikomeye mu gice cyicaramo abagabo.
Yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Buri muntu wese yirukiye hanze atera hejuru kandi arira”.
“Mu gihe cy’iminota igera hafi kuri 20, ‘salle’ yari yuzuyemo umwotsi. Hafi buri muntu wari wicaye mu gice cy’abagabo yapfuye cyangwa yakomeretse. Ubu, nyuma y’amasaha abiri igisasu gituritse, baracyakura imirambo muri ‘salle'”.
Sayed Agha Shah, umuseriveri (‘serveur’) wari uri muri ubwo bukwe, yavuze ko “buri muntu wese yari arimo kwiruka” nyuma yo guturika kw’icyo gisasu.
Yongeyeho ati: “Benshi mu baseriveri bagenzi banjye bapfuye cyangwa barakomereka”.
@igicumbinews.co.rw