Gicumbi: Umusaza agiye gushyingiranwa n’Umukobwa yabera Sebukwe
Ni kenshi hirya no hino humvikana abavuga ko umuntu yagakwiye gushaka uwo bangana cyangwa se uwo barutanwaho imyaka micye.
Hari aho N’ubukwe bupfa bitewe nuko imiryango yabyitambitsemo ahanini bishingiye kukuba abashakana barushanwa imyaka myinshi bavuga ko ufite imyaka micye akurikiye imitungo.
Ibi ninako byagenze k’Umusaza witwa Twagirimana Diogene w’imyaka 68 utuye mu mudugudu wa Kagashi mu kagari ka Gashirira mu Murenge wa Ruvune mu karere ka Gicumbi ugiye kubana n’umukobwa witwa Mukangarambe Sarafine w’imyaka 38 batuye mu karere kamwe aho ukubana kwabo kwabanje kwitambikwa n’abana b’uyu musaza bavuga ko mbere yuko asezerana abanza kubaha ku mitungo afite.
igicumbinews.co.rw yavuganye n’uyumusaza wapfushije umugore mu mezi abiri ashize akaba agiye gushaka umukobwa urushwa imyaka n’abana be atubwira ko umukobwa bagiye kurushinga yamukunze n’umutima we wose.Yagize ati:”Nukuri nyuma yuko umufasha wange yitabyimana nahuye n’uyu mukobwa numva ndamukunze numva nshaka ko twakwibanira ndabimubwira nawe arabyemera”.
igicumbinews yamenye amakuru avuga ko abana b’uyu musaza babanje kumwangira ko asezerana nuriya mukobwa bavuga ko ashaka kuzigarurira imitungo y’umuryango.
Twegereye umwe mu bana be atubwira ko batigeze bamutambamira ariko ngo mbere yo gusezerana bamusabye ko yabaha umugabane arabyemera.Ati”Umusaza yatubwiye ko ashaka kubana nuriya mukobwa tubura icyo dukora kuko twabonaga kumukumira ari ukumutera agahinda yisaziye turabimwemerera gusa twabanje kumusaba ko yaduha umugabane nk’abana be arabyemera natwe tumwemerera gusezerana,ninatwe twamusinyiye yagiye gusezerana k’umurenge”.
Twashatse kuvugana n’Umukobwa ugiye kurushinga ntitwamubona dushakishije na telephone akoresha ngo tumuhamagare dusanga ntayo agira.
Muzehe Twagirimana asanzwe afite abana babiri yabyaranye n’umugore witabye Imana ,abo bana barubatse harimo ufite imyaka irenga mirongo ine ufite abana bane, ni mu gihe Mukangarambe sarafinne we atari yagashatse yari akiri umukobwa.
Kuri uyu wa gatandatu Tariki 8,Gashyantare,2020 nibwo bazakora ubukwe imihango yo gusaba no gukwa ikazabera Mu Murenge wa Ruvune mu karere ka Gicumbi.
Inkuru yo gukundana n’umuntu urusha undi imyaka myinshi yaherukaga kuvugwa cyane mu Rwanda ni uyu musore witwa Kwizera Evariste wamamaye cyane mu ntangiriro z’umwaka wa 2019 ubwo yashyingiranwaga na Mukaperezida Clotilde umurusha imyaka 27 ndetse bamwe bakanashidikanya kuri iyi myaka ya Mukaperezida. Icyo gihe Kwizera yari afite imyaka 21 mu gihe Mukaperezida yavugaga ko afite imyaka 48, n’ubwo umukobwa we yavugaga ko nyina afite imyaka irenga 50.
Gusa uru rukundo ntirwarambye kuko ku wa 30 Kanama 2019 Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwahanishije Kwizera igifungo cy’imyaka 10 muri gereza.
KWIZERA Evariste yaregwaga icyaha cyo gusambanya umwana, bivugwa ko cyabaye ku wa 03/04/2019 na mbere yaho akaba yaramusambanyije, nk’uko urukiko rwabivuze anamutera inda.
Ikizamini cya ADN (Acide Désoxyribo Nucléique) cyagaragaje ko inda yakuwemo n’uriya mwana urukiko rwise IK kubera umutekano bigaragara ko ifitanye isano na KWIZERA Evariste ku kigereranyo cya 99.9999%.
HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co.rw