Inkuru y’Urukundo Rwa Mutesi na Muvumba igice cya 27
Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 27 aho Mutesi yakomeje kuburirwa irengero,ubu tugiye kubagezaho igice cya 28.
Icyemezo Mutesi yari yafashe cyo gukuraho telefone Bose bakamubura kubw’urukundo akunda Muvumba cyiramunaniye Niko gufungura telefone aramuhamagara,Muvumba akibona ko ari nimero ya Mutesi imuhamagaye yitabana agahinda kenshi Mutesi amubaza impamvu afite agahinda Muvumba amubwira ko ntakindi aruko yamubuze akomerezaho amubaza ahaba,Mutesi amusubiza ko aba mu Rwirungu kwa Nsoro.
Muvumba acyumva aho aherereye ahita akupa telefone afata Moto byihuse,bageze mugasantere ko mu Rwirungu ava kuri Moto arebye amafaranga yo kwishyura Moto asanga ntayo yagendanye,Niko kubwira motari ati:”Mota,ihangane bitewe no kuba mu mutwe wange ubu harimo kubona Mutesi byonyine ndabona nta mafaranga nibutse kugendana ndayaguha ngarutse”.
Motari ahita ava kuri Moto aramubwira ati:”Umva we!imitwe yanyu turayihaze,ugomba kumpa amafaranga yange bitabaye ibyo turabonana.”Muvumba abonye bikomeye akuramo inkweto yari yaraguze Amadorari 100 arazimuha amubwira ko nagaruka aramuha amafaranga akamusubiza inkweto ze.
Ubwo Muvumba akomeza urugendo agenda abaririza kwa Nsoro bamwe mubo abajije bareba uwo muntu utambaye inkweto bakamwihorera ahubwo bakamuseka ariko we akumva ntacyo bimubwiye kuko icyari cyimurimo cyari ukubona Mutesi,ageze kwa Nsoro mu rugo asuhuza ahita yiha karibu Nsoro abonye uwo muntu usuhuza ahita yinjira yewe atambaye n’inkweto kandi iwe ntawujyuhavogera biramuyobera ahita asubira munzu,Muvumba ahita abaza abana ati:”Niko basha ,Mutesi arihe?”.Abana bamubwira ko yagiye mu nama ku kibuga asubira inyuma ahagarara kwirembo ahamara akanya.
Nsoro asohotse ngo abaze Muvumba
ikimugenza asanga yagiye ,ubwo Muvumba arebye hakurya aba abonye ahantu hateraniye abantu benshi ahita ajyayo,akihagera araranganya amaso ngo arebe ko yabona Mutesi ,Mutesi aba yamubonye ahagurukamo hagati avuga cyane ngo Dore Muvumba weee,dore Muvumba weee.
Abantu n’abayobozi barumirwa bagirango arasaze barebye hirya babona naho hari umuhungu uri kuza yiruka cyane (ubwo yari Muvumba atambaye inkweto)aba ahuye na Mutesi barahoberana cyane abaraho birabayobera inama iba ihagaze,hashize nk’iminota 5, Gitifu w’akagari arabasanga ababaza uko bimeze yumva muribo nta musazi urimo arababwira ati:”Nimube mwigendeye ntakibazo “.
Ahhhhh,Ese ubu Muvumba agiye kumubwira Mutesi iki?
Ni aho ubutaha mu gice cya 29.
Ushaka ibice byabanje ni ukujya mu ishakiro ry’urubuga rwacu ahanditse Search wandikemo Inkuru y’Urukundo rya Mutesi na Muvumba byose urahita ubibona.
Iyi Nkuru Muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co.rw