Polisi yagaragaje abashinjwa kuyiyitirira bakambura abaturage bababeshya ko bazabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gashyantare Polisi y’u Rwanda yagaragaje abagabo Batatu bagendaga bavuga ko ari abapolisi bakambura abaturage bababwira ko bazabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Abafashwe ni uwitwa Byimana Augustin, Rukundo Theogene na Munyarugendo Noel, aba bombi beretswe itangazamakuru ku cyicaro cya Polisi mu mujyi wa Kigali, ubu bwambuzi babukoreraga mu mujyi wa Kigali.
Umwe mu baturage bambuwe amafaranga na bariya bagabo witwa Ndahimana Jean Claude avuga ko Byimana Augustin yamubwiye ko muri Polisi y’u Rwanda barimo gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga za burundu ku banyamahanga (Promotion).
Ndahimana avuga ko n’ubwo we atari umunyamahanga ngo yifuje kuzabona izo mpushya atavunitse, yabanje guha Byimana amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 60 nyuma aza kumuha andi ibihumbi 310. Anamwizeza ko azamuhuza n’abandi bantu Batatu bashaka impushya.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bagabo uko ari batatu bari barasezerewe muri Polisi y’u Rwanda ariko bakaba bari bakigenda biyita abapolisi bari mu kazi.
Yagize ati:“ Uriya witwa Byimana yavuye muri Polisi y’u Rwanda mu mwaka wa 2012 ariko yagendaga abeshya abantu ko akiri umupolisi ufite ipeti rya Inspector of Police (IP), naho Rukundo yavuyemo mu mwaka wa 2018 akaba yagendaga yiyita umunyamabanga muri Polisi y’u Rwanda mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.
Munyarugendo nawe yavuye muri Polisi y’u Rwanda mu mwaka wa 2006.”
CP Kabera yaboneyeho gukangurira abaturarwanda kujya banyura mu nzira zashyizweho na Polisi y’u Rwanda mu mitangire ya serivisi, abasaba kwirinda abantu babashuka bagamije kubambura imitungo yabo.
Ati:“ Bitewe na serivisi ushaka muri Polisi y’u Rwanda hari uburyo bwashyizweho mu kuzisaba kandi bigakorwa mu mucyo, ushaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga uriyandikisha ukazakora ibizamini nk’abandi.”
Abambuwe amafaranga bavuga ko kugira ngo bahabwe uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga buri umwe yagombaga gutanga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 370, babiri muri batu nibo bari bamaze kuyatanga yose hasigaye umwe wari umaze gutanga amafaranga ibihumbi 310.
Bamaze kubona ko igihe basezeranyijwe kuzaboneraho izo mpushya kirenze nibwo baje kubivuga muri Polisi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yongeye gukangurira abaturage kuba maso kuko abambuzi nk’abo bamaze kuba benshi, asaba abaturage kujya bihutira gutanga amakuru.
Yagize ati: “ Ni kenshi twerekana abantu bagenda bambura abaturage, hari ababikora barigeze kuba abapolisi ndetse hari n’abatarigeze bayigeramo bagenda biyitirira inzego z’umutekano. Icyo dusaba abaturage ni ukuba maso kandi bagira abo babona bakihutira kubagaragaza bagashyikirizwa ubutabera .”
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 174 bavuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
@igicumbinews.co.rw