Kizito Mihigo wari ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera yiyahuye arapfa
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ahagana saa kumi n’imwe, Kizito Mihigo w’imyaka 38 wari ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera yasanzwe yiyahuye arapfa.
Mu itangazo Polisi yashyize ahagaragara rigenewe abanyamakuru yagize iti “Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ahagana saa kumi n’imwe, Kizito Mihigo w’imyaka 38 wari ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera yasanzwe yiyahuye arapfa.”
Itangazo rya Polisi rikomeza rivuga ko tariki 15 na 16 Gashyantare, yari yasuwe n’abo mu muryango we, ndetse n’umuhagarariye mu mategeko.
Iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye Kizito Mihigo kwiyambura ubuzima.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2020 rwari rwatangaje ko Inzego z’Umutekano zashyikirije urwo rwego RIB umuhanzi Kizito Mihigo.
Ni nyuma yo kumufatira mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi, nk’uko RIB yabitangaje ibinyujije kuri Twitter.
RIB yari yatangaje ko Kizito Mihigo akekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa.
@igicumbinews.co.rw