Uganda yahagaritse Pasiporo y’umwe mu bayobozi ba RNC
Guverinoma ya Uganda yahagaritse pasiporo ya Charlotte Mukankusi, ushinzwe dipolomasi mu ishyaka RNC rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ruvuga ko ari umutwe w’iterabwoba.
Iki cyemezo Uganda yakimenyesheje u Rwanda kuri uyu wa Kane, habura umunsi umwe ngo Perezida Kagame na Museveni bahurire i Gatuna, baganira ku buryo bwo gukemura ibibazo bimaze hafi imyaka itatu hagati y’ibihugu byombi.
Guhagarika pasiporo ya Mukankusi ni kimwe muri bitatu u Rwanda rwari rwasabye Uganda, gukora mbere y’iyi nama.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, yahamije ikurwaho rya pasiporo ya Mukankusi.
Ati “Ejo hashize Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yandikiye iy’u Rwanda, yemera ko Charlotte Mukankusi, Komiseri wa RNC ushinzwe dipolomasi, yahawe pasiporo ya Uganda, yakoreshaga mu bikorwa by’iterabwoba. Iyo pasiporo yahagaritswe”.
U Rwanda rwari rwasabye Uganda ‘gukurikirana ingendo zikorwa na Charlotte Mukankusi muri Uganda, by’umwihariko muri Mutarama 2020 no guhagarika pasiporo ya Uganda No A000199979 yahawe uyu Mukankusi na Guverinoma ya Uganda.
kuri uyu wa gatanu Perezida Kagame agiye guhurira na Museveni k’umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda mu biganiro bigamije gusubiza mu buryo umubano w’ibihugu byombi.
@igicumbinews.co.rw