Abanyarwanda ntibahiriwe n’agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020
Hejuru ku ifoto ni Umunya-Kazakhstan Yevgeniy Fedorov wegukanye agace ka mbere.
Umunya-Kazakhstan Yevgeniy Fedorov w’imyaka 20, yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020 kahagurukiye i Kigali kerekeza i Rwamagana, kagasorezwa Kimironko, ni nyuma yo gukoresha amasaha abiri, iminota 44 n’amasegonda 59 ku ntera y’ibilometero 114.4.
Isiganwa ry’uyu mwaka ryatangiye kuri iki Cyumweru, ni irya kabiri riri ku rwego rwa 2.1. Ryatangijwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe na Murenzi Abdallah uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY).
Abakinnyi bakigera mu cyanya cy’inganda ahatangiriye kubarwa ibihe, Uhiriwe Byiza Renus wa Benediction Ignite, Hakizimana Seth wa SACA na Yevgeniy Fedorov wa Vino-Stana Motors, bahise bacika bagenzi babo, maze bayobora isiganwa.
Bageze mu bilometero icyenda, Hakizimana Seth yasimbuwe n’Umunya-Mongolia, Maral-Erdene Batmunkh ukinira Terengganu, afatanya na Uhiriwe Byiza Renus na Federov, bayoboye isiganwa kugeza mu bilometero 40, aho bari basize igikundi cy’abakinnyi bari bakurikiye ibihe bingana n’iminota itandatu n’amasegonda 55.
Uhiriwe Byiza Renus wa Benediction Ignite, witwaye neza kugeza ubwo abakinnyi bagera i Rwamagana, akabona amanota yose yatanzwe ku musozi wa Ntunga haba mu kugenda no mu kugaruka, yasizwe na bagenzi be bageze mu Kabuga, isiganwa riyoborwa na Fedorov wenyine.
Uyu Munya-Kazakhstan ni we wageze bwa mbere Kimironko, aho yari yashyizemo umunota umwe hagati ye n’aba bakinnyi babiri bari bamukurikiye mu gihe yasigaga igikundi cy’abandi bakinnyi benshi ibihe bingana n’umunota umwe n’amasegonda 58, cyari kiyobowe na Mugisha Samuel.
Fedorov yakomeje kuyobora isiganwa ubwo bazengurukaga mu cyanya cy’inganda , yongera kugera Kimironko ari imbere, aho yakoresheje amasaha abiri, iminota 44 n’amasegonda 59, asize Umunya-Erythrée Mulueberhan Henok amasegonda 15 mu gihe ku mwanya wa gatatu haje Hailu Biniam wa Nippo Delko Provence wasizwe amasegonda 18.
Umunyarwada waje hafi yabaye Byukusenge Patrick wa Benediction Ignite, wasizwe amasegonda 21.
Yevgeniy Fedorov ni we mukinnyi ukomoka muri Kazakhstan, wegukanye agace muri Tour du Rwanda kuva mu 2009 ubwo yabaga mpuzamahanga.
Tour du Rwanda 2020 izakomeza ejo ku wa Mbere, aho abakinnyi bazahaguruka saa yine (10:00) mu Mujyi wa Kigali kuri MIC, berekeze i Huye ku ntera y’ibilometero 120.5 mu gace ka kabiri k’isiganwa.
Abakinnyi batanu ba mbere mu isiganwa n’abandi Banyarwanda baje hafi
- 1. Yevgeniy Fedorov (Vino Astana Motors), 2h44’59’’
- 2. Mulueberhan Henok (Erythrée), 2h44’59’’+ 15’’
- 3. Hailu Biniam (Nippo Delko Provence), 2h44’59’’ + 18’’
- 4. Quintero Noreña Carlos Julian (Terengganu Inc.Tsg Cycling), 2h44’59’’ + 20’’
- 5. Byukusenge Patrick (Benediction Ignite) 2h45’20’’ + 21’’
- 8. Areruya Joseph (Rwanda) 2h45’25’’ +26’’
- 13. Mugisha Moïse (Skol Adrien Cycling Academy) 2h45’28’’ 29’’
- 20. Manizabayo Eric (Benediction Ignite) 2h45’28’’ +29’’
Uko abakinnyi bahembwe
- Umukinnyi wegukanye agace ka mbere: Federov Yevgeniy (Vino Astana Motors)
- Umukinnyi uyoboye isiganwa: Federov Yevgeniy (Vino Astana Motors)
- Umukinnyi uhiga abandi mu kurira imisozi: Federov Yevgeniy (Vino Astana Motors)
- Umukinnyi uhiga abandi mu kuvuduka: Federov Yevgeniy (Vino Astana Motors)
- Umukinnyi ukiri muto mwiza: Federov Yevgeniy (Vino Astana Motors)
- Umukinnyi wahize abandi mu guhatana: Uhiriwe Byiza Rénus (Benediction Ignite)
- Umunyafurika mwiza: Henok Mulueberhan (Erythrea, Nippo Delko Marseille)
- Umunyarwanda mwiza: Byukusenge Patrick (Benediction Ignite)
- Ikipe nziza: Erythrée. @igicumbinews.co.rw