Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 31
Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho inkuru y’urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 30 aho Nkorongo yarangiwe kwa Nsoro yagerayo agasanga yagiye ahatariho.
Ese nimero yamuhamagaye telefone ye igahita izima yarigiye kumubwira iki?
Ubu tugiye kubagezaho igice cya 31.
Nkorongo n’umudamu we bari mu rugo bibaza icyatumye bahoza Mutesi ku nkeke bikaba bitumye bamuheba,Nkorongo agiye kubona abona ya nimero irongeye iramuhamagaye,ayitabye asanga Ni Mutesi,Niko kumubaza ati:”Mwana wa,uracyabaho?,ubuse tukubonye gute Koko?”. Mutesi aramusubiza ati:”nonese ko arimwe mwatumye ngenda ahubwo ko nari ngiye kwiyahura nkatabarwa n’umuvandimwe,ahubwo muracyumva ko ngomba gukunda Rufonsi?mumbwire ndeke kwirirwa nza?”.
Nkorongo(Papa wa Mutesi) ati:”wowe vayo rwose tuzabiganiraho”.Mutesi aratsimbarara ati:”Erega buriya babyeyi sukubasuzugura Muvumba niwe niyumvamo Kandi kuba ari uwo mubakene byo ntacyo bivuze ubuzima burahinduka Kandi kuba wabana n’umuntu utiyumvamo ngo nuko ari uwo mubakire ntacyo byaba bimaze”.
Bakiri kuri telephone Mama we nawe yungamo ati:”Rwose tumaze kubyumva kuko n’umutwe twari tumaze guta tugushaka si muto,vayo rwose”.
Nkorongo asigara yivugisha ati:”Ubu Koko Muvumba wo mu bakene nzamuha umukobwa wanjye”.
Mutesi aba ahamagaye Muvumba amubwira uko bimeze bapanga kuzajyana mu rugo,Muvumba arabimwemerera,Mutesi anabibwira ko Nsoro ko azamuherekeza,bahita bakodesha imodoka bazagendamo”.
Ese mubyukuri Koko Nkorongo nabona Mutesi azanye na Muvumba azabyakira gute?
Ese Nsoro we ko nawe agiye kujyayo ajyanwe Niki?
Ni ahubutaha mu gice cya 32
Bimwe mu bice byahise:
Ushaka ibice byose byabanje ni ukujya mu ishakiro ry’urubuga rwacu ahanditse Search wandikemo Inkuru y’Urukundo rya Mutesi na Muvumba byose urahita ubibona.
Iyi nkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul/@igicumbinews.co.rw